Pasiteri Rutayisire ngo bwa mbere yumva izina ’Shaddy Boo’ yagize ngo ni Filimi

Rev Past Dr Antoine Rutayisire uyubora Paruwasi ya Remera mu itorero Angilikani mu Rwanda, yakomoje kuri Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo avuga ko bwa mbere yumva izina ’Shaddy Boo’ yagize ngo ni Filimi bitewe n’uburyo yumvaga avugwa cyane bityo ntiyiyumvishe niba ari umuntu.

Ibi Pasiteri Antoine Rutayisire yabikomojeho mu nyigisho aheruka guha Abakristo anabasaba gukomera ku kwemera kwabo ngo ntibabe nka Shaddy Boo n’ubwo amwumva bwa mbere yari azi ko ari Filimi imeze nka Papa Sava.

Yagize ati "Hari abantu buri gihe usanga ngo baba bareba Shaddy Boo. Nkyumva iryo zina nabanje kugira ngo ni Filimi yitwa gutyo. Nagize ngo ni bya Papa Sava n’ibindi. Uwo (avuga Shaddy Boo) atuye mu gihugu ntajya njyamo. Umuntu wa kamere arya ibiryo bya kamere, agasarura imbuto za kamere.’’

Yakomeje avuga ko umuntu wese wirirwa areba ibikorwa bya Shaddy Boo aramutse agiye guheheta bitaba bimugwiririye, ari nayo mpamvu atigeze agira amatsiko yo kumubona.

Ati "Ubwo se uzamara iyo migoroba yose ureba Shaddy Boo hanyuma nujya guheheta bavuge ngo wagwiririwe. Ndabizi ubwo muvuze ubu mugiye kujya kumushaka. Njye baramumbwiye sinirirwa njya kumureba kuko iyo Si nayivuyemo.’’

Shaddy Boo umaze kuba kizigenza mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yamenyekanye bwa mbere ubwo yajyaga mu mashusho y’indirimbo ya King James yitwa ’Buhoro Buhoro’, n’ubwo abantu birirwa bamutuka bavuga ko ibyo akora atari byo, ariko we yemeza ko ari byo bimutunze.


Mbabazi Shadia ’Shaddy Boo’ akunze gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga ze atavugwaho rumwe

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo