Nyuma yo kuva muri gereza bagiye gutangiza idini ryabo

Buri muntu agira imyemerere ye ishobora gutandukana n’iya mugenzi we kandi burya buri wese anagira uburyo bwe akoresha ashima Imana ku byo yamukoreye mu buzima bwe by’umwihariko ibyo aba yabonaga ko bias nk’ibitagishobotse. Afatanyije n’umwana we Papii Kocha, umuhanzi Babu Seya wo mu gihugu cya Tanzaniya nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida w’igihugu akava muri gereza, kuri ubu agiye gutangiza idini rye kugira ngo abone uburyo ashimira Imana.

Umuhanzi Nguza Viking uzwi nka Babu Seya n’umuhungu we Johnson Nguza uzwi nka Papii Kocha bafunzwe mu mwaka wa 2004 bazira gufata abana b’abangavu ku ngufu. Aba bari bamaze igifungo k’imyaka irenga 12 yose mu gihome nta n’ikizere cyo gufungurwa bafite kubw’amahirwe Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli aza kubibuka abaha imbabazi ku itariki ya 09 Ukuboza 2017 avuga ko yizera ko igihe bamaze muri gereza cyabigishije uko bagomba kwifata.
Nyuma yuko aba bahanzi bafunzwe, abanya-kenya benshi by’umwihariko abafana babo, ntibasibye kugaragaza ko bakeneye aba bahanzi muri sosiyeti ndetse no mu ruhando rwa muzika mu gihugu cya Tanzaniya nubwo ntacyo bari kubikoraho.
Nyamara nyuma yuko aba bahanzi bari bafitiwe inyota n’abakunzi babo bavuye muri gereza batereye agate mu ryinyo barituriza ndetse banabazwa ku cyo bateganyiriza abakunzi babo bakaruca bakarumira.

Ku munsi wa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017, babicishije kuri Twitter nibwo Babu Seya Nguza Viking banditse bavuga ko inzira nziza bahisemo yo gushimira Imana yabafashije bakava muri gereza ari ugutangiza urusengero igitekerezo bavuga ko batasibye kugitekereza ubwo bari muri gereza nubwo batari bizeye kurekurwa kubw’amahirwe bikaba.

Kuri Twitter ye Babu Seya yagize ati “mbere umwaka umwe nkiri muri gereza, umwe mu bo twari dufunganye yambajije niba nimfungurwa nzongera kuririmba, nange mu kumusubiza mubwira ko mfite gahunda yo gutangiza urusengero mu buryo bwo kubona uburyo nzajya nshimira Imana mu giher naba mvuye mu gihome”.

Nyuma yuko aba bahanzi bafunguwe, bagaragarijwe n’abantu batandukanye by’umwihariko abashaka kubafasha mu guteza imbere ibihangano byabo (The promoters) ariko bo nta cyemezo barafata kuri iyi ngingo.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo