Miss Mwiseneza yagaragaye mu birori bya ’Koroneli’, byongera gushimangira ko adatwite

Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe kurusha abandi ’Miss Popularity 2019 mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 (Miss Rwanda 2019) akaza kuvugwa cyane mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga ko yaba atwite, yagaragaye mu birori bimenyerewe nko gutera igikumwe (Marriage Civil) bya Musafiri uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka ’Koroneli’, iby’inda yavugwagaho ko atwite ntiyagaragara.

Miss Mwiseneza yagaragaye muri ibi birori bya Koroneli rwose bigaragara ko nta nda atwite benshi baboneraho kwibonera no kwimenyera ukuri ku byamuvuzweho.

Irebere Video y’ibi birori byagaragayemo Miss Josiane:

Umuhanzi Koroneli (Koroneli, izina ry’ubuhanzi yiswe n’abakunzi be na we ararishimangira) yavuze ko yatumiye Miss Josiane nk’inshuti ye kugira ngo bishimane mu birori bye byo gusezerana mu mategeko (Bimenyerewe na bamwe nko gutera igikumwe) n’umukunzi we.

Koroneli abajijwe niba yari asanzwe aziranye na Josiane ati "Turaziranye ni umuntu w’inshuti cyane".

Abajijwe ufana undi hagati yabo, Koroneli ati "Twese turafanana ariko ni jyewe wabanje kumufana bityo ni ko kubona ko nange yanshyigikira bitewe nuko ndi umufana we".

Umuhanzi Koroneli avuga ko yanatekereje gukorera Mwiseneza indirimbo ngo ariko ntibyamukundira bitewe n’ibyo yari arimo.

Mu kwezi gushize kwa Kamena nibwo inkuru zakwiragijwe cyane mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ko Mwiseneza Josiane aba atwite gusa aya makuru yakunze guterwa utwatsi na Manager we avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Nyuma nyiri ubwite Mwiseneza na we yaje kugaragara dore ko yari amaze igihe nta n’umuca iryera, aza avuga ko na we yatunguwe n’ayo makuru y’itwita rye. Yavuze kandi ko nyina umubyara yababajwe n’aya makuru yamuvuzweho.

Mu kongera kugaragara, Mwiseneza yavuze ko yari yafashe akaruhuko nyuma yuko ngo abonye imbuga nkoranyambaga zarendaga kumusaza.



@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo