Migi ashimangira ko we na bagenzi be batazize ubusa birukanwa muri APR

Mugiraneza Jean Baptiste bakunze kwita ’Migi’ ashimangira ko ubwo we na bagenzi be birukanwaga mu ikipe ya APR FC yari abereye Kapiteni, batazize ubusa kuko ikipe yarimo yitwara nabi mu buryo bugaragara bityo hakaba hari hakenewe impinduka.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC itaragize umwaka mwiza w’imikino wa 2018-19, yahisemo gusezerera abakinnyi 16, maze abakinnyi barimo na Migi wari Kapiteni w’iyi kipe, mu mpera za Kamena 2019 batandukana nayo.

Uyu mukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya KMC yo muri Tanzania, aganira n’Isimbi.rw, yavuze ko hari hakenewe impinduka mu ikipe bigendanye n’umusaruro wari uhari, bityo ku giti cye akaba abona atararenganye.

Yagize ati “Ikpe nkuru zikomeye si na hano mu Rwanda yaba muri Tanzania ndetse n’I Burayi, iyo ikipe nkuru yamenyereye ibikombe, iyo ikipe iha umukinnyi buri kimwe cyose yifuza kandi ku gihe, wowe iyo utayihaye ibyo yifuza zitandukana n’abakinnyi, ni muri urwo rwego navuga ko umwaka ushize utagenze neza, mu myaka yose namaze muri APR FC ni ubwa mbere twari turangije umwaka nta gikombe na kimwe dutwaye.”

Yakomeje agira ati “Urumva ni igisebo, impinduka zagombaga kuba hakaza n’abandi bakagerageza, yaduhaye ibyo twagombwaga ariko twe ibikombe twasabwaga ntitwabitanga. Kwirukanwa sinarenganye, njye na bagenzi banjye rwose ntabwo twazize ubusa, niba ikipe iguhaye buri kimwe ariko wowe ntuyihe ibyo igusaba, nkeka ko ari akanyafu twakubiswe kugira ngo n’abazaza bazaze bazi neza ikipe bagiyemo iyo ari yo.”

Migi yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya KMC yo muri Tanzania mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’iki gihugu Dar es Salaaam.

Uyu mukinnyi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize, yakiniye amakipe atandukanye nka Kiyovu Sports, APR FC, Azam FC yo muri Tanzania, Gor Mahia yo muri Kenya ubu akaba ari muri KMC yo muri Tanzania.


Migi ashimangira ko we na bagenzi be batazize ubusa birukanwa muri APR

Ubwo ikipe ya APR FC yirukanaga burundu abakinnyi 16, Mugiraneza Jean Baptiste [Migi] yari yumiwe

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo