Ku nshuro ye ya mbere ageze mu Rwanda, umuhanzi akaba n’umupasiteri Faustin MUNISHI agiye gusiga amateka

Ku nshuro ye ya mbere ageze mu Rwanda, umuhanzi akaba n’umupasiteri Faustin MUNISHI agiye gusiga amateka mu gitaramo yatumiwemo n’umuhanzi Timamu
Ni kuri iki cyumweru tariki ya 03 Ukuboza 2017 mu gitaramo cyateguwe n’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Timamu Jean Pierre, aho ku isaha ya saa cyenda kuri DOVE Hotel azaba amurika Alubumu ye ya 4 y’indirimbo zihimbaza Imana yise "Humura mwana wange" mu gitaramo yatumiyemo umuhanzi akaba n’umupasiteri Faustin MUNISHI wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zo mu rurimi rw’Igiswahili nk’iyitwa "Yesu mambo yote" (Bisobanuye: Yesu ni byose) mu myaka yahise mu gihugu cya Tanzaniya ndetse na Kenya kubera indirimbo ze zafashije benshi.

Muri iki gitaramo kandi Timamu yatumiyemo n’abandi bahanzi batandukanye bamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana barimo BIGIZI Gentil (uzwi mu ndirimbo, Imvugo yiwe ni ihame), Thacien Titus, Theo Bosebabireba, Patient BIZIMANA, Liliane KABAGANZA, ASHIMWE Dominic, Munyakazi Deo uzwi mu gukirigita inanga nyarwanda, Kingdom Worship ndetse n’abandi bahanzi batandukanye bazaza gushyigikira uyu muhanzi. Ibijyanye no kwinjira muri iki gitaramo, ticket isanzwe izaba igura amafaranga ibihumbi 2000, ikurikiyeho 5000 mu gihe iyo mu mwanya w’icyubahiro izaba igura 10,000.

Tugarutse kuri uyu muhanzi akaba n’umupasiteri Faustin MUNISHI wavukiye mu gihugu cya Tanzaniya mu gace kitwa Moshi ariko kuri ubu akaba yibera muri Kenya, aganira n’itangazamakuru ubwo yakandagizaga ikirenge cye ku nshuro ye ya mbere mu gihugu cy’u Rwanda, yatangaje ko yajyaga yifuza cyane kugera muri iki gihugu kugira ngo nawe yirebere iterambere yumvaga abantu bavuga iki gihugu kimaze kugeraho nyuma y’amateka mabi cyaciyemo ndetse by’umwihariko Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Pasiteri Faustin Steven yavuze kandi ko mbere y’uko ageze mu Rwanda, yajyaga yumva abanyarwanda ari abantu b’abicanyi gusa ku buryo yumvaga atifuza kuhagera ariko ibi bikaba byaragiye bihinduka bitewe n’uko nyuma yagiye yumva u Rwanda ruvugwa cyane ko rwateye imbere by’umwihariko mu karere k’ibiyaga bigari.

Pasiteri MUNISHI yavuze ko yuzuwe n’ibyishimo ndetse ashimira Imana cyane nyuma yo kugera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere akirebera iterambere rugezeho cyane cyane arebye isuku irangwa mu mugi wa Kigali mu gihe iwabo muri Kenya na Tanzaniya usanga abantu bakijugunya imyanda aho biboneye hose.
Nuyma y’ibi, Pasiteri MUNISHI yabajijwe uburyo yakiriye agakiza, asubiza ko mbere yuko yakira agakiza, yabanje gusengera mu itorero ry’Abagatolika nyuma mu mwaka wa 1980 akaza kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza we ari nabwo urugendo rwe rw’agakiza rwatangiye. Muri uyu mwaka wa 1980 kandi, ni nabwo Pasiteri MUNISHI yatangiye kuririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza.
Abajijwe n’umunyamakuru impamvu muri iyi myaka atakivugwa cyane, Pasiteri MUNISHI yavuze ko bitewe nuko indirimbo ze atajya azikoresha mu bucuruzi, ibi bituma zidakinwa cyane ku maradiyo ndetse no ku mateleviziyo nk’uko ab’ubu babigenza. Yongeyeho ko kuri we icy’ingenzi ari ugukora izi ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bityo uzikina kuri televiziyo cyangwa akuri radiyo akazikina utabishaka nawe akabireka kuko ubutumwa bwiza kuri we aba yabutambukije cyane ko atari umucuruzi.

Ku bijyanye n’icyo abanyarwanda bamwitegaho mu gitaramo cyo kuri iki cyumweru, Pasiteri MUNISHI yavuze ko ku bijyanye no kuririmba yumva yiyizeye nta kibazo agendeye ko mu gihe yatungurwa aho ari hose yahita aririmba kandi bikagenda neza.
Kuri ubu Pasiteri MUNISHI afite Alubumu zigera ku 9 zose yashyize hanze kuva mu mwaka wa 1980 ubwo yatangiraga kuririmba.
Ku ruhande rwa TIMAMU Jean Baptiste nawe nka nyiri igitaramo, yavuze ko kuri ubu imyiteguro ye igeze ku musozo ibisigaye bikaba ari ugutegura neza stage kugira ngo byose bizagende neza. Yongeyeho ko yumva yizeye ko igitaramo kizagenda neza agendeye ko azaba ari kumwe n’umuhanzi wamubanjirije mu kuririmba bityo akazanamwigiraho byinshi afatanyije n’abahanzi bazaba baje kumushyigikira.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo