Kenya: Icyamamare Rihanna ategerejwe mu gitaramo i Nairobi

Umuririmbyi w’igihangange mu bakobwa, Robyn Rihanna Fenty agiye gukora ibitaramo bizenguruka Umugabane wa Afurika, mu bihugu ateganya gucamo na Kenya irimo.

Rihanna n’itsinda rimufasha mu muziki barateganya gukorera ibitaramo muri Afurika muri Nzeri n’Ukwakira 2019, biteganyijwe ko azabanza muri Afurika y’Epfo agakomereza mu bindi bihugu.

Ikinyamakuru The Star kiri mu bikomeye muri Kenya cyahawe amakuru n’ubuyobozi bwa Phat!Production iyobowe na Mike Strano washimangiye ko itsinda ryita ku nyungu za Rihanna riri gushaka uwo bakorana mu bategura ibitaramo muri iki gihugu.

Mike Strano yerekanye ibaruwa bandikiwe n’itsinda ryita ku nyungu za Rihanna igaragaza ko bari gushaka umuhanga mu gutegura ibitaramo wafatanya na bo gukora icyo bateganya mu Mujyi wa Nairobi.

Mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba, Kenya, Tanzania na Uganda nibyo uyu mukobwa ashobora kuzaririmbiramo. Rihanna azabanza muri Afurika y’Epfo, akurikizeho Nigeria mu Mujyi wa Lagos navayo azahita ajya i Nairobi nihatagira igihinduka.

Ibitaramo bya Rihanna muri Afurika bizatangira tariki ya 1 Nzeri bizasozwe tariki ya 31 Ukwakira 2019.

Mike ati “Yego, Rihanna azakora ibitaramo bibiri cyangwa bitatu muri Afurika, azajya Johannesburg na Cape Town, aveyo ajye Lagos. Nibiramuka bigenze neza Kenya tukemeranya na Tanzania azajyayo.”

Ikigoranye cyane mu kwemeranya n’itsinda rya Rihanna koi bi bitaramo bizagera no muri Kenya ni uko babanza kureba neza niba abantu 60 agendana na bo bazabona uko babaho kandi mu mudendezo.

Itsinda ry’abantu 60 bazaherekeza Rihanna baba bakeneye imodoka nziza zibatwara, hoteli z’inyenyeri eshanu kandi zifite ibyumba byisanzuye kongeraho na hoteli bwite Rihanna azabamo ubwe ari nako byagenze kuri Chris Brown ajyayo mu mpera za 2016.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo