Karabaye Safi yamaze kubona umusimbura wa Judith

Nyuma y’iminsi mike umugore wa Safi banakoranye ubukwe Niyonizera Judith yerekeje muri Canada Safi kuri ubu yamaze kumusimbuza undi mukobwa ndetse bari no kubana.

Niyibikora Safi wasezeranye na Niyonizera Judith kuzabana nk’umugore n’umugabo nyuma yaho baviriye mu kwezi kwa buki muri Zanzibar umugore wa Safi Judith akaba yarahise yerekeza muri Canada aho bivugwa ko hari ibibazo yari yagiye gukemura Safi nawe akaba yahise amusimbuza undi mukobwa.

JPEG - 52.7 kb

Umukobwa kuri ubu uri kumwe na Safi akaba yitwa Sandrine Mamy uyu mukobwa akaba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Urban Boyz yitwa Mama uyu mukobwa kuri ubu akaba ariwe uri kubana na Safi Madiba mu nzu.

Ibya Safi na Judith bikaba bikomeje gutera benshi urujijo aho bamwe bibaza niba uyu Judith naramuka agarutse mu Rwanda azabana na Safi cyangwa niba urukundo rwaba bombi rwaba rwararangiye.

PNG - 166.2 kb

Uyu mugore wa Safi akaba yaragiye muri Canada hari ibyaha ashinjwa yakoze igihe yari muri iki gihugu ariko bivugwako ashobora no kuba yaranagiyeyo agiye kurega umugabo bakundanaga wamenyeko yamaze gukora ubukwe agahita ashyira amafoto ye hanze yambaye ubusa.

PNG - 409.5 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo