Imyaka 30 irihiritse Perezida Kagame ashakanye na Jeannette Kagame-Menya binshi ku rugendo rwabo

Ubu tuvugana imyaka 30 irashize Paul Kagame ashakanye na Nyiramongi Jeannette kuko basezeranye kubana akaramata ku wa 10 Kamena 1989.

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2019 Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame barizihiza isabukuru y’imyaka 30 bakoze ubukwe bwabereye mu gihugu cya Uganda nubwo Madamu Jeannette Kagame n’umuryango we bo bari barahungiye i Nairobi muri Kenya.

Amateka y’urukundo rwa Paul Kagame na Jeannette Kagame, ntajya kure y’amateka y’u Rwanda muri rusange, bagahurira ku buhunzi bakuriyemo ndetse ipfundo ry’urukundo rwabo rikumvikanamo injyana y’umuco nyarwanda, dore ko ikintu cya mbere Jeannette yakirije Paul Kagame bwa mbere bahura, ari igikombe cy’amata.

Mbere y’uko bamenyana, Paul Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeanette maze ajya kumusura muri Kenya, nyuma nawe amusaba kuzamusura muri Uganda. Bombi babaga mu mahanga kubera amateka yari yarabagize impunzi.

Ku mugoroba wa tariki 18 Nzeri 2015, mu mujyi wa Los Angeles muri Amerika, ahizihizwaga ibirori ngarukamwaka ku nshuro ya kane by’umuryango Heifer International ugamije kurwanya inzara n’ubukene, ubwo Madame Jeannette Kagame yagaragazaga uburyo inka yagize akamaro gakomeye mu mibereho y’abanyarwanda benshi na we arimo, ni nabwo yahishuye ko ikintu cya mbere yazimaniye Paul Kagame bahura ku munsi wa mbere, ari igikombe cy’amata.

Yagize ati "Mu myaka myinshi ishize, njye n’umugabo wanjye twahuriye muri Kenya...yari yaje mu ruzinduko aherekejwe n’inshuti. Nk’uko bisanzwe mu muco wacu, nabasabye ko tubazimanira, ariko arabyanga. Rwose yarabyanze pe! Ariko n’ubwo nari narakuriye mu buhungiro, nari nzi ko mu muco wacu, waba muto cyangwa uri mukuru , amata uyakirana urugwiro n’ibyishimo. Nahise mbazanira igikombe cy’amata, reka mbabwire...rwose umutima w’umusirikari ukomeye warashonze... ntiyashoboraga kwanga iki (gikombe cy’amata) nari muhaye..."

Perezida Kagame na Jeannette Kagame barizihiza isabukuru y’imyaka 30 bamaze bakoze ubukwe.

Ubwo Paul Kagame n’inshuti ze bajyaga muri Kenya bagiye gusura Jeanette bakanamuganiriza ku migambi bari bafite, yakunze cyane gahunda ya RPF yo gushaka uko impunzi zazatahuka zigasubira mu Rwanda, bakomeza umubano wabo igihe kiragera bararushinga, bakorera ubukwe muri Uganda aho bakomeje kubana mu buhungiro, kugeza ubwo bagarukaga mu Rwanda nyuma yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside, bikozwe n’ingabo zari ziyobowe na Major General Paul Kagame waje kuba Perezida w’u Rwanda kuva muri 2003 kugeza ubu.

Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ishimwe peace Kuya 10-06-2019

Waaaa isabukurunziba babyeyi beza Imana ige ibongerera iminsi yokubaho muragahorana Amata kuruhimbi

Thierry Kuya 10-06-2019

Isabukuru nziza babyeyi

Thierry Kuya 10-06-2019

Isabukuru nziza babyeyi

Ndatimana Léo Kuya 10-06-2019

kbx H.Pk turakwemera cyane isabukuru nziza wowe na FL mwiza cyane

Ndatimana Léo Kuya 10-06-2019

kbx H.Pk turakwemera cyane isabukuru nziza wowe na FL mwiza cyane