Gacinya wakatiwe iminsi 30 agiye gusimbuzwa muri Rayon sports

Nyuma yo yuko akatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo hakanakomeza iperereza ku byaha aregwa, Chance Denis wari visi Perezida w’ikipe ya Rayon sports agiye gusimbuzwa. Amahirwe menshi arahabwa Muhirwa Prosper wari mu buyobozi bw’iyi kipe bwayihesheje ibikombe bibiri mu myaka ibiri ishize.

Rayon sports irabura iminsi 17 gusa ngo ikipe umukino wa mbere wa CAF Champions League bazakiramo Lydia Ludic (LLB Académic FC) y’i Burundi. Iyi mikino mpuzamahanga isaba abayobozi bakurikirana ikipe bya hafi, byakorwaga n’uwari visi perezida wayo Gacinya Chance Denis ubu udahari kuko yakatiwe n’urukiko iminsi 30 y’igifungo.

PNG - 417.6 kb
Gacinya Chance Denis wari visi Perezida w’ikipe ya Rayon sports yakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo


Amakuru agera ku Umubavu yemeza ko Muhirwa Prosper umukunzi wa Rayon sports uzwi unatanga inkunga ihoraho mu kubaka iyi kipe ariwe wahawe umwanya wa Visi Perezida ngo asimbure Gacinya by’agateganyo.

PNG - 754.3 kb
Muhirwa Prosper, umukunzi wa Rayon sports uzwi unatanga inkunga ihoraho niwe ushobora gusimbura Gacinya


Perezida wa Rayon sports Muvunyi Paul yanze kwemeza aya makuru ariko avuga ko bishoboka gusa bitaratangazwa ku mugaragaro.

“Imyanya muri komite ntabwo yuzuye neza kandi nta mwanya tuzabona wo gutumiza indi nteko rusange. Tuzemeza tunagire igihe cyo gutangaza uzagirwa Visi Perezida mushya mu minsi ya vuba ariko ntabwo igihe kiragera.

Abajijwe ku makuru yemeza ko ari Prosper Muhirwa yagize ati: “Dufite icyuho nibyo ariko dukomeza gufashwa n’umuntu usanzwe uba hafiy’ikipe cyane. (Prosper Muhirwa) Yanadufashije muri iki gihe cyo kugura abakinnyi, kandi agomba gukomeza kuba hafi y’ikipe gusa ibindi byo bizatangazwa igihe nikigera”.

Muhirwa azwi cyane muri Rayon sports kuva muri 2015 kuko inkunga ye mu kugura abakinnyi no kubahemba yagize uruhare runini mu kuba baratwaye igikombe cy’Amahoro 2016 n’icya shampiyona 2017.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize Muhirwa yishimiwe n’abakunzi ba Rayon cyane ubwo yaguraga ingoma zifite agaciro ka miliyoni zirindwi (7 000 000frw) akaziha fan clubs eshanu zikomeye muri iyi kipe.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo