Frank Lampard yatangiye nabi atoza Chelsea

Frank Lampard uherutse kugirwa umutoza mushya wa Chelsea ntiyahiriwe n’umukino we wa mbere atoza iyi kipe kuko ikipe ya Bohemians bakinaga bya gicuti yabishyuye mu minota ya nyuma bakanganya.

Ikipe ya Chelsea yari mu mukino neza mu gice cya mbere kuko ku munota wa munani gusa Rutahizamu Michy Batshuayi yahise ayitsindira igitego nyuma yo gusonga ishoti rya mugenzi we Robert Kenedy Nascimento ryari rigaruwe n’umunyezamu.

Frank Lampard n’ikipe ye yatozaga umukino we wa mbere, ntibyamugendekeye neza kuko mu minota ya nyuma y’uyu mukino, Eric Molloy w’iyi kipe yo muri Ireland yatsinze igitego cyo kwishyura bikarangira banganyije.

Twabibutsa ko ikipe ya Chelsea Frank Lampard yahawe gutoza, ayifitemo umuhigo wo kuba ari we wayitsindiye ibitego byinshi.

Uyu mugabo yakinishije abakinnyi 11 batandukanye buri gice cy’umukino waberaga mu mujyi wa Dublin.

Buri 11 yakinishaga babaga bavanzemo abashya b’imigirigiri n’abafite ubunararibonye.

Igice cya mbere yakinishije abafite ubunararibonye nka Batshuayi, Danny Drinkwater, Cesar Azpilicueta na Pedro bakinana n’abashya bakiri bato nka Marc Guehi, Dujon Sterling na Conor Gallagher.

Ku wa kane ushize, Lampard yahawe amasezerano y’imyaka itatu nk’umutoza wa Chelsea avuye mu ikipe ya Derby County yagejeje mu mikino ya nyuma ya Championship bwa mbere ayitoza.

Uyu mugabo wanakiniye Ubwongereza, Chelsea yayikiniye imikino 648 ayitsindira ibitego 211 atwarana nayo ibikombe 11 bikomeye. Yasubiye muri Chelsea gusimbura Maurizzio Sarri wagiye gutoza Juventus.

Chelsea iri kwitegurira imikino y’umwaka utaha w’imikino (2019/20), muri Premier Ligue umukino wa mbere izawukina na Manchester United ku itariki 11 y’ukwezi gutaha kwa munani i Old Trafford.


Michy Batshuayi (iburyo) wakuye umutoza Lampard mu isoni, yamaze igice cy’umwaka ushize yaratijwe muri Crystal Palace

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo