Diamond yatunguje imiturika y’imodoka Tanasha na Nyina yanditseho n’amazina yabo

Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz yatunguje impano y’imiturika y’imodoka umukunzi we Tanasha Donna witegura kwibaruka umwana w’umuhungu na Nyina umubyara.

Izi modoka zanditseho n’amazina yabo bombi, Diamond yazibatunguje ubwo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Nyina n’iy’umukunzi we byombi byahuriranye.

Diamond yahaye impano y’imodoka zihenze nyina n’umukunzi we ku munsi bizihizaho isabukuru yabo, nyuma yuko yari yabanje gutangaza ko ari bo bagore akunda by’ikirenga ku Isi.

Muri ibi birori kandi Diamond yanahishuriymo ko we n’umukunzi we bitegura kwibaruka umwana w’umuhungu.

Nyuma nibwo Diamond Platnumz yatunguje nyina Sandra Sanura [bita Dangote cyangwa Bi Sandra] ndetse n’umukunzi we Tanasha Donna imodoka zihenze zinanditseho amazina yabo.

Diamond yahaye nyina imodoka y’umweru yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8 naho umukunzi we amuha Toyota Land-cruiser Prado, bose bishima mu buryo buhambaye kuko byabatunguye.

Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi babarizwa muri Wasafi Records y’uyu muhanzi. Byayobowe n’umunyarwenya Eric Omondi wo muri Kenya.

Diamond Platnumz yatunguje nyina n’umukunzi we impano y’imodoka nshya

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Managure Djuma Kuya 9-07-2019

Naje nakoze kuri media i burundi nkora ikiganiro ca ent10ment byukuri ndashobora gufasha hamwe na hamwe mu kiganiro cigiswahili niba mwompa umwanya nakora inkuru hirya nino mubijanye ni ndimi nkora mu giswahili no mugifaransa nikinyarwanda