Diamond na Tanasha biritegura umwana w’umuhungu-Amafoto

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania Diamond Platnumz yahishuye ko we n’umukunzi we Tanasha Donna bitegura kubyara umwana w’umuhungu mu mezi abiri ari imbere, akaba umwana wa kane kuri uyu muhanzi.

Hari hashize iminsi abantu banuganuga ko uyu mukobwa ukomoka muri Kenya yaba yaramaze gusama inda y’icyamamare mu muziki wa Tanzania, Diamond Platnumz, bagendeye ku mafoto amugaragaza nk’ufite inda nini.

Kuri iki cyumweru mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Tanasha, uyihuje na nyirabukwe, Sandra Nasura [Mama Dangote] Diamond Platnumz yakuyeho amazimwe ahishura ko umukunzi we atwite umwana w’umuhungu.

Ati “Nagira ngo ntangaze ku mugaragaro ko twitegura umwana. Hashize amezi arindwi harabura nk’andi abiri kugira ngo umuryango wacu ubone undi mwana twizera ko azaba imbaraga z’igihugu.”

Uyu azaba ari umwana wa kane Diamond abyaye nyuma ya babiri ya yabyaranye na Zari n’undi umwe yabyaranye na Hamissa Mobeto.

Diamond Platnumz na Tanasha beruye ko bakundana mu mpera za Ugushyingo umwaka ushize. Kuva ubwo uyu mukobwa usanzwe ari umunyamakurukazi muri Kenya yakunze kugaragara i Dar es Salaam ari kumwe na Diamond.

Urukundo rwabo rwatangiye rufite umurego udasanzwe kuko bari bapanze gukora ubukwe tariki 14 Gashyantare 2019 birangira babwimuriye mu gihe kitaratangazwa.


Diamond yahishuye ko yitegura kubyara umwana wa kane


Diamond yavugiye imbere y’imbaga ko yitegura umwana wa kane


Diamond Platnumz n’umukunzi we baritegura umwana

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo