Bitunguranye Bakame, Rusheshangoga na Haruna Niyonzima muri AS Kigali

Ikipe ya AS Kigali yamaze kumvikana n’abakinnyi 3 bakomeye b’abanyarwanda barimo na kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame na myugariro Michel Rusheshangoga.

Aba bakinnyi uko ari batatu bemereye gukinira ikipe ya AS Kigali mu rwego rwo kuyifasha mu mikino nyafurika ya CAF Confederrations Cup ubundi bakaba babona uburyo bwo kongera gusohoka bakajya gukina hanze y’u Rwanda.

Haruna Niyonzima watandukanye n’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, ubwo twandikaga iyi nkuru yari kumwe n’abayobozi b’ikipe ya AS Kigali aho byitezwe ko agiye guhita ashyira umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe.

Umunyezamu Bakame wari mu biganiro na Police FC, bivugwa ibiganiro bitagenze neza akaba ari yo mpamvu yahise yerekeza muri AS Kigali.

Rusheshangoga Michel na we ngo yamaze kumvikana na AS Kigali kuko hasigaye gusa ko ashyira umukono ku masezerano nkuko ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru kibitangaza

Umwe mu bayobozi ba AS Kigali utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko Haruna na Bakame na bo ari abakinnyi bashya na AS Kigali bamaze kurangizanya n’iyi kipe, usigaye ngo akaba ari Michel Rusheshangoga kandi na we bikaba bisa naho byarangiye.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo