Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo u Rwanda ruhanwe niba rutishyuye umutoza McKinstry

Mu minsi ishize Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA ryandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ribamenyesha ko bahawe igihe ntarengwa cyo kuba bishyuye umwenda babereyemo uwari umutoza w’Amavubi Jonathan McKinstry, wirukanwe mu buryo budahwitse.

Icyo gihe FIFA yamenyesheje FERWAFA ko mu gihe McKinstry yaba atishyuwe ku gihe cyatanzwe, u Rwanda rwahagarikwa mu bikorwa bijyanye n’umupira w’amaguru.

Ku munsi w’ejo tariki ya 25 Mata 2019 ni wo munsi ntarengwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ryahaye u Rwanda binyuze muri FERWAFA, ngo rube rwamaze kwishyura asaga $215,000 (hafi Miliyoni 194 Frw) rubereyemo uyu mutoza w’imyaka 33 ukomoka muri Ireland ya Ruguru.

Kuri uyu wa Kabiri Umujyanama wa Minisitiri w’Umuco na Siporo, Karambizi Oleg Olivier yavuze ko iki kibazo kimaze iminsi kiganirwaho hazirikanwa itariki ntarengwa yatanzwe.

Ati “Ikibazo cyari kikiri kuganirwaho ndetse n’uyu munsi ni ko bimeze. Ntabwo kireba Minisiteri y’Umuco na Siporo gusa cyangwa FERWAFA gusa kuko kirareba Football y’u Rwanda muri rusange ndetse n’isura y’igihugu muri rusange. Kiri kuganirwaho n’izindi nzego kugira ngo dutange umwanzuro w’uburyo cyakemuka kuko gukemuka ho kirakemuka, turanazirikana itariki twahawe kuko hari itariki FIFA yatanze itagomba kurengwa.”

Ku bijyanye n’ibihano u Rwanda rushobora gufatirwa mu gihe uyu mutoza yaba atishyuriwe igihe, birimo guhagarika u Rwanda mu bikorwa mpuzamahanga by’umupira w’amaguru.

Jonathan Bryan McKinstry ubu utoza muri Bangladesh mu ikipe ya Saif Sporting Club, yatangiye gutoza Amavubi muri Werurwe 2015.

Yasezerewe taliki 18 Kanama 2016 nyuma gato yo kongera amasezerano y’imyaka ibiri yari yahawe nyuma yo kugeza Amavubi mu mikino ya ¼ cy’igikombe cya CHAN 2016 cyabereye mu Rwanda, aho yasezerewe na Congo Kinshasa ibitego 2-1.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo