Amafoto meza atomoye y’ubukwe bwa Ange Kagame n’umukunzi we

Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yambikanye impeta n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma mu birori by’akataraboneka.

Ni ubukwe bwari bumaze igihe bwitegurwa dore ko na Perezida Kagame yari aherutse kubikomozaho avuga ko Nyakanga ya 2019 ari ukwezi kw’ibirori bikomeye kuri we kuko aribwo u Rwanda rwizihizamo isabukuru y’imyaka 25 rwibohoye ndetse ari nako umukobwa we azashyingirwamo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga, nibwo Ange na Bertrand basezeranye kubana akaramata mu birori byitabiriwe n’abantu bo mu miryango n’abandi batumirwa.

Saa yine z’igitondo nibwo umuhango wo gusezerana imbere y’Imana byakorewe ku Kimihurura muri IFAK, nyuma y’uwo muhango, hakurikiyeho kwiyakira aho abatumirwa bose berekeje i Rusororo mu Intare Conference Arena ahagana saa munani z’igicamunsi.

Nyuma yo kuva i Rusororo habaye umugoroba w’umusangiro, wabereye muri Kigali Convention Centre, ukurikirwa n’ibirori byo kwishimira urugo rushya rw’abageni no gusabana nabyo byabereye mu cyumba cya KCC.

Aya ni amwe mu mafoto atomoye y’ubukwe bw’umukobwa rukumbi wa Nyakubahwa Perezida Kagame, Ange Kagame wambikanye impeta na Bertrand Ndengeyingoma nkuko yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere. Ni amafoto ahanini agaragaza imiryango yombi:


Ange Kagame byamurenze asangiza abantu barenga ibihumbi 173 bamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ibyishimo bye, avuga ku rukundo akunda Bertrand






Ubwo yasabwaga akanakobwa ku wa 28 Ukuboza 2018, Ange Ingabire Kagame nabwo yasigaranye ifoto y’urwibutso n’ababyeyi be n’ab’umukunzi we

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo