Abanyarwandakazi bose ntibicuruza nka Shaddyboo-Isimbi Noeline

Umunyarwandakazi, Isimbi Noeline byavugwaga ko yari yinjiye muri Sinema ya Tanzania abifashijwemo na Mwijaku yibasiye Shadyboo amwita indaya nyuma yuko ahagaritse ibyo gukina Filimi yari yatumiwemo ngo bitewe n’uko uyu mugabo yashakaga ko baryamana, amubwira ko abanyarwanda bose baticuruza nka Shaddyboo.

Uyu mukobwa wanyuze muri Miss Rwanda 2019, nyuma akaza kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yambaye ubusa yashyizeho, ubu yabarizwaga mu gihugu cya Tanzania aho yari yagiye gukina muri filimi y’uruhererekane ya Mahaba itegurwa na Mwijaku, umukinnyi wa filimi w’icyamamarere muri Tanzania.

Uyu mukobwa yavuze ko Mwijaku yamuhamagaye ndetse akamusezeranya ko azajya amuhemba neza nk’abandi bakinnyi ba filimi bayigaragaramo.

Mu butumwa buri mu cyongereza yanyujije kuri Instagram, yavuze ko uyu mugabo yamuteze umutego ndetse nyuma yo kwanga ko baryamana amasezerano yo gukina iyi filimi ahita ahagarara.

Yagize ati "Yambwiye ko ikipe twakoranye yakunze agace ka mbere nakinnye ariko ko ntakomeza mu gihe ntemeye kuryamana na we, umugabo wubashywe muri Tanzania mbyanze ahita ahagarika buri kiwe twari twumvikanye.”

Yakomeje avuga ko agomba kumenya ko abanyarwandakazi bose atari nka Shadyboo ntibakajye babakinisha.

Yagize ati "Icyo nshaka kuvuga, abagabo bamwe ni abagabo bitewe n’ibyo bafite ariko ntabwo ari byo bibagira abagabo gusa […] twe nk’abanyarwandakazi ntimukadukine imikino ntabwo twese turi ba Shaddyboo. Nta kibazo ariko ntimukatwibeshyeho, nshobora kunyura muri byinshi ngo ngere ku nzozi zanjye ariko ntaryamanye na we Mwijaku, atari ukubera ko uri mubi ahubwo ufite inda nini [Kitambi] kandi simbikora n’abafite inda nk’izo.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yagiye Tanzania yitegeye ku mafaranga ye ngo agiye gukina filimi, yasabye bagenzi be kutagwa mu mutego uyu mugabo ari gutega kuko ashaka kuryamana nabo gusa.


Isimbi Noeline yibasiye Shadyboo amwita indaya


Isimbi Noeline avugwa kubera kwiyambika ubusa

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Gakwisi JMV Kuya 9-07-2019

Ahubwose sinumva nawe ubwawe wiyemerera ko uri indaya usibye ko utaryamana n’abafite inda nini! Ntukajye wiyenza kubantu ubashikiraho hit kdi uvuga ubusa.

Gakwisi JMV Kuya 9-07-2019

Ahubwose sinumva nawe ubwawe wiyemerera ko uri indaya usibye ko utaryamana n’abafite inda nini! Ntukajye wiyenza kubantu ubashikiraho hit kdi uvuga ubusa.