Abahanzikazi Diana na Pastor Rose bagiye gukora igitaramo kizabohora abantu bakaramya Imana byuzuye

Abahanzikazi Diana Kamugisha na Pastor Rose bateguye igitaramo gikomeye cyiswe” Atmosphere of Healing Worship Concert” kigamije kubohora imitima y”abantu maze bakabohokera kuramya Imana byuzuye,kizaba Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2017,i Kigali harabera igitaramo

Ni igitaramo kizabera kuri salle ya New Life Bible Church Kicukiro kikazahuza abahanzi nka Bosco Nshuti ukunzwe cyane mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo Ibyo Ntuze,Ndumva unyuzuye n’izindi,hazaba kandi hari Healing Worship Team ndetse n”Umuhanzikazi w”umunyempano uzwi ku izina rya Dinah Uwera bose batumiwe n’abahanzikazi twavuze haruguru.
Diana Kamugisha umwe mu bateguye iki gitaramo avuga ko kizaba ari igitaramo cyo kuramya Imana no kuyibohokera imbere hatitawe ku bibazo n”ingorane za buri munsi.

Yongeyeho kandi ari umwanya mwiza wo guturiza imbere y”Imana abantu ba bakayiha
icyubahiro binyuze mu ndirimbo.Ni igitaramo kandi kizaba kirimo umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana ariko nanone ijambo ry’Imana
rikazahabwa umwanya.Aba bahanzikazi kandi bageze kure imyiteguro y’iki gitaramo mu buryo butandukanye ,ku buryo abazitabira bazatahana
kubohoka bitewe ahanini n’ibyo bateguriwe n’aba bahanzikazi.Abavuga ko kandi iri ari iyerekwa bafite rizakomeza ndetse ko hari n’ibindi bikorwa bitandukanye bazagenda bakora nyuma y’iki gitaramo harimo ibitaramo,gufasha abatishoboye n’ibindi.

Diana Kamugisha yamenyekanye cyane mu ndirimbo Impamba,Haguruka,ku musozi n’izindi akaba yaherukaga igitaramo mu mwaka wa 2016 cyiswe Refresh Worship and Music Festival naho Pastor Rose Ngabo yamenyekanye cyane mu ndirimbo Sinzatinya,Mwami Ndaje n’izindi akaba n’umushumba Mukuru mu itorero Baho Church riherereye i Kabuga.



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Sifa Angelique Kuya 27-11-2017

God is good, byabaye byiza cyane. Imana ibakomeze ibuzuze amavuta ya worship kugezaho bazajya baririmba abazimu bakava mubantu b’Imana.murakoze

Sifa Angelique Kuya 27-11-2017

God is good, byabaye byiza cyane. Imana ibakomeze ibuzuze amavuta ya worship kugezaho bazajya baririmba abazimu bakava mubantu b’Imana.murakoze

Sifa Angelique Kuya 27-11-2017

God is good, byabaye byiza cyane. Imana ibakomeze ibuzuze amavuta ya worship kugezaho bazajya baririmba abazimu bakava mubantu b’Imana.murakoze