Zari yishongora ku bamwita umukecuru ati

Umuherwekazi Zarinah Hassan umenyerewe nka Zari uniyita ’The Boss Lady, akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma yuko yishongoye ku bavuga ko ashaje kandi we ngo abona azageza no ku myaka 100 agitemba itoto kurusha abamwita umukecuru.

Intandaro y’ibi byose ni amafoto ya Pasiporo ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bigateza urujijo kubera ko imyaka iriho itandukanye n’iyari isanzwe izwi ko uyu mugore afite ari naho bamwe bahereye bamwita umukecuru na we mu kubasubiza akabishongoraho ko azageza no ku myaka 100 akiri mwiza kurusha abavuze ko ashaje.

Pasiporo ya Zari yashyizwe hanze igaragaza ko yavutse mu 1978, mu gihe we akunze kuvuga ko yavutse mu 1980.

Ikimara kujya hanze, abantu benshi bayisamiye hejuru bavuga ko uyu mugore yigira umwana akagabanya imyaka nyamara akuze. Mu gusubiza abantu bagiye bashyira ifoto y’iyi pasiporo ku mbuga nkoranyambaga, yabise ‘abanzi’ avuga ko n’iyo yagira imyaka 100 azakomeza kuba mwiza kubarusha.

Ati "Buri wese ari gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ya pasiporo yanjye yerekana ko navutse mu 1978, byari ukugira ngo mbone ubwenegihugu ariko navutse ku wa 23 Nzeri 1980. Mwese muranyanga kubera ko muri hasi, ndacyari mwiza n’ubwo mushaka kumpa imyaka 50. N’igihe nzaba mfite 100 nzaba mwiza kubarusha."


Zari ati "No ku myaka 100 nzaba ngitemba itoto!"

Uyu mugore w’abana batanu yabihakanye, avuga ko yayihinduje akabeshya kugira ngo ahabwe ubwenegihugu bwo muri Afurika y’Epfo.

Yavuze ko abazanye izi nkuru ari abanyeshyari bababazwa n’uko agaragara.

Mu mezi ashize Hamissa Mobeto na we wakundanye na Diamond Platnumz, yagiye mu bitangazamakuru bimushinga kubeshya imyaka, icyo gihe we yavugaga ko yavutse mu 1994 mu gihe impapuro zashyizwe hanze zigaragaza ko yavutse mu 1991.

Zari yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera za 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby [WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Ku wa 14 Gashyantare 2018, ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin], Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ibye na Diamond byarangiye, amushinja kumuca inyuma. Ubu uyu mugore akundana n’undi musore witwa King Bae.


Zari ahorana itoto rituma yishongora ku bamwita umukecuru ko n’iyo yagira imyaka ijana azaba akiri mwiza kurusha abavuze ko ashaje


Zari avuga ko akundana n’umusore yita ’King Bae’ ariko iby’urukundo rwabo ntibijya hanze byeruye neza



@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo