Umurokore Tonzi yiyemereye ko hari igihe ajya mu kabyiniro

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwitonze Clementine bakunze kwita Tonzi,yiyemereye ko ajya ajya mu kabyiniro hasanzwe hagibwa n’abakunda indirimbo zizwi nk’iz’isi.

Mu kiganiro na Magic Fm cyo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Ukwakira 2017,Tonzi yabajijwe niba yakwemera kujya muri Club,maze avuga ko ajya ajyayo ariko kubera impamvu zitandukanye.

Zimwe muri izo mpamvu zimujyana yo,yatanze ingero z’uko hari igihe abana bo mu muryango bashaka kujyayo akaba yabaherekeza mu buryo bwo kubarinda cyangwa se akaba yajyayo mu buryo bw’akazi gashingiye kuri kompanyi akoramo ikora ibyerekeye umuziki,ariko nanone ngo ashobora kujyanayo n’abashyitsi be baba babimusabye wenda baturutse mu bindi bihugu.

JPEG - 21.3 kb

Tonzi ngo ajya mu kabyiniro ku mpamvu zitandukanye

Uyu mukozi w’Imana avuga ko uwamubona yagiyeyo kandi ari umukristo,ngo ntiyakamuciriye urubanza kuko nta kibi yaba yakoze yongeraho ko kami ka muntu ari umutima we bityo rero ngo kujyayo sibyo byasobanura ko adakijijwe.

Aha yatanze urundi rugero ko hari igihe abantu batari abarokore,bashobora gukorera ubukwe mu rusengere kandi ntibiba bisobanura ko bakijijwe.Ibi rero ngo ni kimwe mu bisobanura ko niyo yaba agiye muri ako kabyiniro aba afite umutimanama we kandi n’ubundi nta bibi aba agiye kuhakorera.

Yemeye ko ashobora no kubyina bitewe n’imimerere arimo icyo gihe(Mood).Aha niho yahereye avuga ko agize amahirwe n’indirimbo ze zajya zicurangwa muri utwo tubyiniro bityo zigatanga ubutumwa bwiza.

Tonzi asanzwi azwi mu ndirimbo za Gospel zitandukanye.Muri izo harimo iyakunzwe cyane yise humura,Witinya,ijambo ryawe n’izindi zitandukanye.Tubibutse ko asanzwe ari mu kanama nkemurampaka mu irushanwa rya PGGSS.

Tonzi ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri Guma Guma

Ibyo byigeze guteza impaka muri rubanda aho bamwe bemezaga ko bidakwiye abandi bakavuga ko nta kibazo kirimo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo