ibintu 3 umugore utwite agomba kwirinda

Mu gihe cyose umubyeyi amara atwite usanga yigengesera mu mirire, isuku, ndetse no mubindi bikorwa bitandukanye, bagafata amafunguro arimo intungamubiri zose zifasha umwana n’umubyeyi kugira ubuzima bwiza, ariko nyuma yo kubyara gahunda zose zigasa nkaho zirangiriye aho.

Twagerageje kubashakira ibintu by’ ingenzi umubyeyi utwite agomba kwirinda ;

1Ibinyobwa bisembuye

Iyo umubyeyi wonsa anywa ibinyobwa bisembuye , ubumara (alchool) bunyura mu mashereka maze umwana we akajya asinzira imburagihe (somnoler) ikindi nuko ashobora no kudindira mu mikurire.

2 Itabi

Niba bibujijwe ku mubyeyi utwite kunwa itabi noneho birategetswe ku mubyeyi wonsa kutarinywa kuko ryangiza imyanya y’ubuhumekero bw’umwana we ndetse n’iye bwite.

3 Kwirinda ikawa nyinshi

Kafeyine iba mu ikawa irihuta cyane mu mashereka kandi kugira ngo ishire mu mubiri w’umwana bitwara igihe kinini kurenza mu bantu bakuze.

Iyo umubyeyi arengeje udutasi dutatu ku munsi, kafeyine igira ingaruka ku buzima bw’umwana we mu mikurire y’ubwonko.

Nibyiza ko umubyeyi asobanukirwa ko ibi bintu atari byiza kubikoresha yaba mugihe atwite ndetse no mugihe amaze kubyara bizafasha mu mikurire y’Umwana, mu mitekerereze ye ndetse bizamurinda n’izindi indwara zitandukanye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo