Twige amateka yacu tumenya abami 28 bayoboye u Rwanda  kuva 1091-1960

Kimwe n’ibindi bihugu, u Rwanda ni igihugu gifite amateka yacyo cyihariye ajyanye n’ibyo cyanyuzemo by’umwihariko ajyanye cyane cyane n’ingoma ya cyami yari iriho mu myaka yo hambere. Impuguke mu mateka Alexis Kagame n’abandi banditse ku mateka y’u Rwanda, bavuga ko Abami 28 aribo bayoboye u Rwanda kuva ahagana mu mwaka w’ 1091kugeza mu 1960. Amateka y’u Rwanda kandi agaragaza ko aba bami bose b’u Rwanda bakomokaga mu muryango umwe wo mu bwoko bw’Abanyiginya.

Bamwe mu bami babaye ibihangange ku bw’inyurabwenge rijimije ryabo ryihariye, abandi babaye indatwa ku bw’ ibikorwa by’indashyikirwa mu rugamba rwo kwagura igihugu no kurinda ubusugire bwacyo.

Amateka y’u Rwanda kugira ngo ashyirwe mu nyandiko, hakoreshwaga ihererekanya bumenyi bwafatwaga mu mutwe, dore ko abanyarwanda bari abahanga mu kuvuga imivugo, ibyivugo, amahamba, ibisigo n’ibindi. Bakoreshaga ihererekanyabumenyi bafata mu mutwe.

Bitewe n’uburyo bw’ishyinguranyandiko butari buriho muri ibyo bihe, amateka yagiye amenyekana cyane n’abagiye bahiga abandi cyane mu bikorwa by’indashyikirwa. Iyi akaba ariyo mpamvu nyamukuru usanga ibitabo bivuga ku mateka hari aho bidahuza.

Alexis Kagame n’abandi banditsi, bakoze urutonde hagendewe ku bikorwa bikomeye byaranze ingoma ya buri mwami, igereranya ry’igihe cye cyo kwima na bamwe mu bami bo mu bihugu byari bikikije u Rwanda, ibitero bikomeye byagabwe, inzara zateye, impinduka zidasanzwe mu buyobozi cyangwa mu mibereho ya Rubanda n’ibindi.

Mu nyandiko zakozwe, kugeza none, hagendewe kubyo Abiru n’ibisonga by’Abami bagaragaje, Abami b’u Rwanda bakurikiranye n’imyaka bimye ingoma, mu buryo bukurikira kuva mu mwaka wa 1091 kugeza mu wa 1960:

1. Gihanga I Ngomijana (1091-1124)

2. Kanyarwanda Gahima (1124-1157)

3. Yuhi I Musindi (1157-1180)

4. Ndahiro I Ruyange (1180-1213)

5. Ndoba (1213-1246)

6. Samembe (1246-1279)

7. Nsoro I Samukondo (1279-1312)

8. Ruganzu I Bwimba (1312-1345)

9. Cyilima I Rugwe (1345-1378)

10. Kigeli I Mukobanya (1378-1411)

11. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I (1411-1444)

12. Yuhi II Gahima II (1444-1477)

13. Ndahiro II Cyamatare (1477-1510)

14. Ruganzu II Ndoli (1510-1543)

15. Mutara I Nsoro II Semugeshi (1543-1576)

16. Kigeli II Nyamuheshera (1576-1609)

17. Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura (1609-1642)

18. Yuhi III Mazimpaka (1642-1675)

19. Cyilima II Rujugira (1675-1708)

20. Kigeli III Ndabarasa (1708-1741) Karemera Rwaka : (Ku rutonde ntabarwa
kuko yabaye umusigarira wa Ndabarasa ubwo yarwaraga amakaburo)

21. Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo (1741-1746)

22. Yuhi IV Gahindiro (1746-……?)

23. Mutara II Rwogera (1830-1853)

24. Kigeli IV Rwabugili (1853-1895)

25. Mibambwe IV Rutarindwa (1895-1895) Yakorewe kudeta.

26. Yuhi V Musinga (1895-1931)

27. Mutara III Rudahigwa (1931-1959)

28. Kigeli V Ndahindurwa (1959-1960

Bitewe nuko impuguke mu mateka zakoze ubushakashatsi ku bantu banyuranye kugirango zishyire amateka y’u Rwanda mu nyandiko, hari henshi usanga badahuza nko ku myaka ku bikorwa bimwe na bimwe, kuko byari ukugereranya. Akaba ariyo mpamvu bitazagutangaza uguye nko ku gitabo kinyuranya n’uru rutonde.

Twibukiranye ko kandi ko umwami yagiraga ububasha bw’ikirenga mu gihugu cye. Yaricaga agakiza, akagaba akanyaga. Muri make ubuzima bw’abaturage b’igihugu cyose bwabaga buri mu maboko ye. Ikintu cyose cyabaga ari icy’umwami, inka zari iz’umwami, ubutaka bwabaga ari ubw’umwami, abagore babaga ari ab’umwami, abana babaga ari ab’umwami n’ibindi. Iteka yabaga yaciye ryabaga ari ihame ntakuka, rikubahirizwa kuva kubabyeyi kugeza kubana, abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi bakabitozwa.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
nijimbere R-key Kuya 16-08-2021

ndashimy

Ntiganzirizwa pierre Kuya 23-06-2021

mwarakoze cyane nize indimi nubivanfanzo ndabakunda cyane

Mutijima Olivier Kuya 1-05-2021

Murakoze kuduha amateka yo yambere kugihugu cyacu,muzatubwire n’abantu bagiye bamenyekana ku ngoma z’abami.urugero nyagakecuru,mbehe,abasizi.muduhe Ibintu bidasanzwe byagiy biranga abami.murakoze

Niyomugabo Sylvestre Kuya 16-04-2021

Murakoze kuba Mudufasha Kumenya no Gusobanukirwa Amateka y’Igihugu Cyacu Hambere Ariko niba bishoboka Muzaduhe Byibuze Ifoto yaburi Mwami n’Umugabe kazi kuri buri Mateka na Nyirayo Murakoze

Niyomugabo Sylvestre Kuya 16-04-2021

Murakoze kuba Mudufasha Kumenya no Gusobanukirwa Amateka y’Igihugu Cyacu Hambere Ariko niba bishoboka Muzaduhe Byibuze Ifoto yaburi Mwami n’Umugabe kazi kuri buri Mateka na Nyirayo Murakoze

Niyonshuti Adrien Kuya 7-04-2021

Turashimira abadufasha kumenya amateka yacu natwe twishimira ubumenyi dukuramo

nzabamwita jean pierre Kuya 11-03-2021

amateka yabami bigihugu cyacu adufasha kumenye igihugu no gusigasira umuco. Ahubwo nababazaga niba amateka yaburi mwami yaboneka ?

nzabamwita jean pierre Kuya 11-03-2021

amateka yabami bigihugu cyacu adufasha kumenye igihugu no gusigasira umuco. Ahubwo nababazaga niba amateka yaburi mwami yaboneka ?

DUSHIMIMANA Mediatrice Kuya 7-03-2021

Ndabasuhuje.
Uru rutonde rw’abami watwandikiye ni urwa Alexis KAGAME cyangwa ni urwa VANSINA?Intonde Szabo zitandukaniye kuki? Murakoze!

Koyinyange Hawamu Kuya 4-03-2021

Mwaribeshye, Umwami warwaye amakaburo ni Yuhi Mazimpaka ntabwo ari Ndabarasa.

Elias N. Kuya 16-02-2021

Muzatugezeho n’uturere twari tugize u Rwanda.urugero:Akarere l’ikinyaga,Ubugoyi,Ubufundu,Beanacyambwe,... naho twari duherereye.8

Mudenge Kuya 11-02-2021

Harim0 ibyo ntemera
Rwaka yabayeho nyuma ya Cyirima Rujugira,,,,,?

mbabazi Kuya 4-12-2020

Andika Igitekerezo Hannonibyizakubambashijekubimenya

mbabazi Kuya 4-12-2020

Andika Igitekerezo Hannonibyizakubambashijekubimenya

Abizera Bonaventure Kuya 10-10-2020

Ndibariza Ikibazo Kigira Kiti:(kuki Kuva Kumwani Yuhi 4 Gahindiro Kugere Kuri Mutara 2 Rwogera Harimo Imyaka Batagaragaza Abami Bayoboye U Rwanda

j ierre Kuya 5-04-2020

Umuzi w’ibibazo abanyarwanda turimo ni ubwami kubersko ibikor2a birihp ubu ntsho bitaniye ’niby’ingoms us cyami

Rukundo Kuya 18-02-2020

0722106943

TUYIZERE JEAN Kuya 4-11-2019

Andika Igitekerezo HannoUWASANGA IGIHUGUCY’ACUCY’ARAYOBON’ABAMIBESHINIYOMPAMVUTUGOMBAKUBAMENYA

TUYIZERE JEAN Kuya 4-11-2019

Andika Igitekerezo HannoUWASANGA IGIHUGUCY’ACUCY’ARAYOBON’ABAMIBESHINIYOMPAMVUTUGOMBAKUBAMENYA

Mucyorwayitare valeur Kuya 25-08-2019

yuhimpazimaka yaboyehe

Vita Karamira Kuya 14-03-2019

Izi mbwa zoretse u Rwanda.

Ruvunabataka Kuya 11-05-2018

Ndakurahiye iyo mbonye iyi myaka buri mwami yagiye ategeka nkibuka za Kalinda na za Kimumugizi nsanga harashiriye abantu benshi wakubitaho ibyitwaga shiku, uburetwa, ubuhake n’ibindi ngasanga igihugu cyaratakaje abantu batagira ingano dore ko nta n’impuguke zari zihari kiriya gihe ngo zibe zibitseho amakuru nk’ubungubu. Ariko ubu turi mu gihe cy’ikoranabuhanga n’ibyo umuntu yakorera munsi y’ubutaka satelite zirabitahura zikabibika igihe kiregera byose bikajya ahagaragara nka ya mvugo ngo n’uwendeye nyina mu ndaro aramenyekana. Ngaho namwe mukurikije ibiba none m’ubuyobozi musanga igihugu cyarapfushije abantu bangana iki ko dore munyangire yatangiye ubwo abenegihugu banganga gusangira ibyiza by’igihugu harimo za munyangire n’ubundi butindazi bwamariraga abantu ku icumu harimo no guhora inzigo dore ko atari ibya none.

Harahagazwe ariko hejuru y’imbaraga zose hariho imbaraga z’Imana.