Tariki ya 6 Mata

Tariki ya 6 Mata ni umunsi wa 96 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 269 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1812 : John Jacob Astor washinze icyitwa American Fur Company yabaye umumiliyoneri wa mbere.

1909 : Robert Peary na Matthew Hensen bageze ku mpera y’isi ya ruguru(Pole Nord).

1917 : Mu ntambara ya mbere y’isi yose USA yatangaje intambara yo gutera Ubudage.

1941 : Mu ntambara ya kabiri y’isi yose Abanazi bateye Yougoslavia n’Ubugereki.

1945 : Hatangiye gutangwa igihembo cyitwa Tony Awards gihabwa abakinnyi b’amakinamico.

1965 : Bwa mbere hoherejwe icyogajuru gishinzwe itumanaho cyitwa Early Bird.

1972 : Mu ntambara ya Vietnam USA yatangiye ibitero by’indege n’ibyo mu mazi.

1984 : Abayoboke b’ishyaka rya Republic Guard of Cameroun bananiwe guhirika Guverinema ya Paul Biya.

1994 : Indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Général Major Juvénal Habyarimana yararashwe

Indege Falcon 50 yari iya Perezida Habyarimana
2004 : Rolands Paksas yabaye Perezida wa mbere wayoboye Lituania.

2005 : Kurdistan umuyobozi wa Jalal Talabani yabaye Perezida wa Iraki.

Abavutse kuri iyi tariki

1918 : General Alfredo Ovando Candía, wabaye Umugaba w’Ingabo za Bolivie.

1928 : James Dewey Watson, Umuhanga mu Butabire,wavumbuye byinshi kuri ADN, abona n’igihembo Nobel mu Buvuzi mu mwaka w’1962

1988 : Juciliei da Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.

Abatabarutse kuri iyi tariki

1976 : Howard Hughes, umuherwe w’Umunyamerika wari utunze miliyari z’amadolari

1994 : Général Major Juvénal Habyarimana, wabaye Perezida w’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 21 (1973 - 1994)

1994 : Cyprien Ntaryamira, wabaye Perezida w’u Burundi mu gihe cy’amezi abiri (02/1994 – 02/1994)

2000 : Habib Bourguiba, wabaye Perezida wa Tuniziya mu gihe cy’imyaka 30 (1957 -1987)



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo