Tambagira indaki ya Perezida Kagame, ahasinyiwe amasezerano ya Arusha, ...mu ngoro y’amateka I Gicumbi-AMAFOTO

Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda, buravuga ko Ingoro ndangamateka irimo indaki Perezida Paul Kagame, ahasinyiwe amasezerano ya Arusha,...iherereye ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, nimara kuvugururwa neza yitezweho kuzasurwa kurusha izindi mu Rwanda.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda, Ambasaderi Masozera Robert kuri uyu wa Kabiri ubwo abakozi ba Minisiteri ya Siporo n’Umuco n’Ibigo bishamikiyeho bari basuye iyi ngoro ndangamateka, mu Karere ka Gicumbi.

Aba batemberejwe mu bice bitandukanye by’iyi ngoro banasobanurirwa amateka yaharanze ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi zari mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Ambasaderi Masozera yavuze ko mu ngoro umunani ziri mu Rwanda, iyi ari yo itararangira kubakwa ndetse ko nirangira izaba ari nini kurusha izindi.

Ati “Icyo nababwira ni uko iyi nirangira kubakwa ari yo ngoro tubona ko izaba ari yo nini kurusha izindi zose uko ari umunani dufite, inasurwa cyane ku buryo mu mibare tugenderaho tubona ko izajya isurwa n’abari hagati y’ibihumbi 120 n’ibihumbi 150 ku mwaka.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, avuga ko iyi ngoro Ndangamateka yo ku Mulindi igomba gutunganywa neza no gusigasirwa kuko ibitse amateka y’ubutwari bw’abanyarwanda.

Ati “Aha hantu icyo duteganya ni uko tugomba kuhatunganya kandi byaranatangiye, hakagumana umwimerere w’icyo gihe ariko hatuganyijwe ndetse tugakora n’uburyo abantu bahamenya, bakahasura.”

Hazashyirwa n’ibibuga bitandukanye ku buryo abantu banyuranye bashobora kuhakorera amarushanwa n’ibindi bikorwa.

Icyiciro cya mbere cyo gusana inzu zabagamo ingabo za FPR Inkotanyi n’abanyapolitiki cyamaze kurangira, ubu igikurikiraho ni ukubaka inzu igenewe imurika ry’amashusho y’urugamba rwo Kwibohora no gutunganya umuhanda uhagana yo.

SRC: Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Masumbuko Kuya 13-05-2019

Ubonye aya mazu ukayagereranya nayo bafite ubu nibyo batuze wahita ubona icyo barwaniraga.

Masumbuko Kuya 13-05-2019

Ubonye aya mazu ukayagereranya nayo bafite ubu nibyo batuze wahita ubona icyo barwaniraga.