Ifoto ya Perezida Kagame aganira n’abanyamakuru imaze imyaka 26!

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25, umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru muri RGB, Gerrard Mbanda yashyize hanze ifoto ya Nyakubahwa Perezida Kagame imaze imyaka 26, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ba Radio Muhabura ku byerekeye urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Perezida Kagame wari umugaba w’ingabo za RPA, yagaragaye ari kuganira n’aba banyamakuru babiri ba Radio Muhabura ku byerekeye urugamba rwo kubohora u Rwanda ubwo bari I Byumba mu mwaka wa 1993.

Gerrard Mbanda abicishije kuri Twitter ye, yashyize hanze iyi foto arangije yandika ati “1993: Abanyamakuru ba Radio Muhabura ya RPF Inkotanyi baganira n’umugaba mukuru w’ingabo za RPA Paul Kagame ibyerekeranye n’urugamba rwo kwibohora. Hano hari I Ngondore-Byumba muri zone itaragwagamo nimirwano -DMZ.”

Ku wa 01 Ukwakira 1990, nibwo urugamba rwo kubohora rwatangijwe n’ingabo za APR za FPR Inkotanyi, rwarangiye ku wa 04 Nyakanga 1994.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo