Hiroshima ntizibagirwa igisasu kirimbuzi yateweho umunsi nk’uyu mu 1945

Ku itariki ya 6 Kanama 1945, ku isaha ya saa 8:15 nibwo igisasu cya Mbere cya kirimbuzi cyatewe i Hiroshima gihitana ibihumbi n’ibihumbi by’abantu ndetse kiza kugira ingaruka ku bantu ku buryo buhoro buhoro abarenga ibihumbi 140 bahitanwa nacyo, ni itariki itazibagirana mu mateka yabo n’ay’isi.

Ingabo za Amerika zashakaga guha isomo no gutsinda vuba ingabo z’u Buyapani muri iyi Ntambara ya Kabiri y’Isi, Hiroshima ukaba wari umujyi w’inganda n’ibirindiro by’igisirikare bikomeye.

Hiroshima hari ibirindiro bya Diviziyo eshatu zikomeye za gisirikare. Ariko hari n’abaturage ibihumbi amagana.

Indege yiswe Enola Gay yagenze ahantu hareshya n’urugendo rw’amasaha atandatu iherekejwe n’izindi esheshatu zose z’intambara.

Enola Gay yari itwawe n’umupilote w’intambara, Brigadiye Jenerali Paul Warfield Tibbets Jr., yarekuye igisasu bise ’The Little Boy’ cyari gifite ibiro 64 by’ubumara bwa uranium, cyafashe amasegonda 44 ngo kigwe kuri uyu mujyi kivuye ku butumburuke bwa metero 580.


Iyi nyubako yarokotse icyo gisasu kirimbuzi, kuri ubu ni inzu ndangamurage

Abantu bagera ku 80,000 bahise bahasiga ubuzima - ni hafi 30% by’abari batuye i Hiroshima icyo gihe - naho abandi babarirwa ku 70,000 barakomereka.

Abandi ibihumbi amagana bazize ingaruka z’iki gisasu cy’ubumara kirimbuzi bunyuranye nyuma y’amezi n’imyaka myinshi.

Hiroshima yarimo inyubako 90,000 mbere y’icyo gisasu, ariko izigera gusa ku 28,000 ni zo zasigaye nyuma yaho.

Hiroshima yakurikiwe na Nagasaki nayo yamanuriweho ikindi gisasu nk’iki hashize iminsi itatu - ku itariki ya 9 y’ukwa munani mu mwaka wa 1945.

Ubuyapani bwahise butsindwa intambara ndetse burahira kutazongera kugira igisirikare no guhirahira bujya mu ntambara kugeza ubu.


Iyi foto igaragaza Hiroshima nyuma yo guterwaho igisasu kirimbuzi cya Nikleyeri

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo