Biteguye gushyigikira ikifuzo cya HDI yatanze mu inteko ishingamategeko

Mumahugurwa y’umunsi umwe agamije kongerera ubumenyi abanyeshuri b’abakobwa bahagarariye abandi muri za Kaminuza aribo mundimi z’amahanga bita (Ministry of Gender) Ayamahugurwa akaba agamije gusobanurira ababakobwa ibigenganye n’itegeko ryo gukuramo inda. Yatangwaga kubufatanye na Health Development Initiative (HDI), aho biyemereye ko bazajya munteko shingamategeko kugaragaza uruhare rwabo kuri iyi ngingo.

Kuri uyu wa gatanu nibwo Health Development Initiative (HDI), ya tangaga amahugurwa ku bakorwa bayobora abandi muri za kaminuza.
Aho bareberaga hamwe uko hari bamwe mu batwara inda batateguye bahura n’ imbogamizi zo kuba hari aho amategeko ababangamira ntabemerere gukuramo inda. Mumategeko y’urwanda

Dore rero icyo amategeko mashya avuga ku cyaha cyo gukuramo inda:
Icyiciro cya 5: Icyaha cyo gukuramo inda
Ingingo ya 162: Kwikuramo inda
Umuntu wese wakuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga yu Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).
Ingingo ya 163: Gukuramo umugore inda atabyemeye cyangwa abyemeye
Umuntu wese ukuramo umugore inda ariko nyir’ubwite atabyemeye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Mu gihe babyemeranyijweho, ukuyemo umugore inda ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).
Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umugore akuramo inda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 164: Gukuramo inda bikavamo urupfu
Iyo ibyakoreshejwe gukuramo inda biteye urupfu rw’umugore, uwabitanze, uwategetse cyangwa uwabirekuye azi icyo bigenewe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20) niba umugore yaremeye gukuramo inda cyangwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000), niba umugore atigeze abyemera.
Ingingo ya 165: Ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda
Nta buryozwacyaha ku mugore no ku muganga wakuyemo inda bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira:
1° kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu;
2° kuba yarashyingiwe ku ngufu;
3° kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri;
4° kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.
Ukutaryozwa icyaha kuvugwa mu gace ka mbere, aka 2° n‟aka 3° tw’igika cya mbere cy’iyi ngingo kwemerwa gusa iyo nyir’ugusaba gukurwamo inda yagaragarije muganga icyemezo cy‟urukiko rubifitiye ububasha cyemeza kimwe mu bivugwa muri utwo duce, cyangwa bigaragarijwe urukiko n‟ukurikiranyweho icyaha cyo gukuramo inda.
Urukiko rushyikirijwe ikirego ruhagarika indi mirimo rukagisuzuma kandi rukagifatira umwanzuro mu buryo bwihutirwa.
Ingingo ya 166: Ibigomba kubahirizwa kugira ngo hatabaho uburyozwacyaha ku muganga wakuyemo umugore inda cyangwa ku mugore wabyemeye
Nta buryozwacyaha bubaho ku muganga wavanyemo inda cyangwa ku mugore wemeye cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe adashobora kwifatira icyemezo cyo kuyikuzamo hakurikijwe ibivugwa mu gace ka 4° k’igika cya mbere cy’ ingingo ya 165 y‟iri Tegeko Ngenga, niba uburyo bukurikira bwarubahirijwe:
1° muganga amaze gusuzuma, asanze inda ishobora kwangiza bikomeye ubuzima bw‟umugore cyangwa asanze umwana adashobora kubaho;
2° muganga wasuzumye yagishije inama undi muganga mu gihe bishoboka, maze:
a. akabikorera raporo ishyirwa mu nyandiko eshatu (3) ziriho umukono we n’uw’umuganga yagishije inama;
b. kopi imwe ihabwa nyir’ubwite cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko mu gihe adashobora kwifatira icyemezo;
c. indi ikabikwa n’umuganga wamusuzumye;
d. iya gatatu igahabwa umukuru w’ibitaro.
Ingingo ya 167: Kwikuramo inda cyangwa kuyikuramo undi bikozwe n‟umuntu ukora umwuga w‟ubuvuzi
Ku byaha biteganyijwe mu ngingo ya 162 n’iya 163 z’iri tegeko ngenga, niba uwakoze icyaha ari umuganga, umubyaza, umufarumasiye, ahanishwa kandi igihano cy’umugereka cyo kubuzwa gukomeza umwuga by’igihe, kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5).
Mu gihe cy’isubiracyaha, kubuzwa gukomeza umwuga biba burundu. Umuntu ukora umurimo yabujijwe kubera impamvu zavuzwe mu gika cya 1 n’icya 2 by’iyi ngingo, ahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).
Ingingo ya 168: Kwamamaza ibikoresho byo gukuramo inda
Umuntu wese wamamaza, akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose, imiti, ibikoresho cyangwa ibindi bivugwaho ubushobozi bwo gukuramo inda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibi nibimwe mubyaganiriweho ndetse banasobanurirwa ingaruka z’umubyeyi wakuyemo inda
Ingaruka zigera ku mubyeyi wakuyemo inda
Hari ingaruka zitandukanye zigera ku mubyeyi wakuyemo inda ndetse zishobora no kuba akarande ku buzima bwe zirimo Nk’uko Dr Sayinzoga Alex Ushinzwe ubuzima bw’Umwana n’umubyeyi yabivuze.
Ati: “umubyeyi ashobora Kuva amaraso adakama (hémorragie) bitewe n’uko umura ushobora kuba wakomeretse Kurwara infections kubera isuku nkeya yabayeho mu gihe cyo gukuramo inda Ubugumba (Sterilite) nabwo bushobora guterwa n’uko umura waba wakomerekejwe cyangwa se na infections,maze bikangiza imyanya myibarukiro y’imbere bikaviramo ubugumba umubyeyi”.

Akomeza avuga ko Umubyeyi wakuyemo inda ashobora kugira ibibazo byo guhora azikuramo bitewe na none n’uburyo umura wangiritse cyane cyane ku bantu bakuramo inda biherereye mu bwihisho,ntibakurikiranwe n’abaganga.
Bamwe mubanyeshuri bahagarariye abandi bavuzeko ahmahugurwa yabafashije kwisobanukirwa no kumenyako umukobwaadakwiye kwiyandarika ngo abeyatwita inda atateganyije, banemereye umuyobozi wa Health Development Initiative (HDI), ko bazajyana nawe munteko inshingamategeko mukugaragazako bashyigikiye ko amategeko yahinduka Bati: “turitegute tuzaguherekeza”

Abagore bagera kuri 48% nibo babyara bakoresheje uburya bugenzweho bwo kuboneza irubyaro naho 5% bakoresha uburyo busanzwe bwa gakondo. iyi gahunda usanga ibangamiye amadini n’amatorero aho ngo usanga bamwe batayikonzw bagahitamo gukomeza kubyara ngo Harerimana Nyamara iminsi turimo niyo gushishoza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo