Imvo n’imvano y’izina ’Rukokoma’ ryitwa Twagiramungu Faustin

Ubundi iri zina ‘Rukokoma’ ni iry’umugabo witwa Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu w’1994 kugeza mu w’1995 aho nyuma yaje guhungira mu Bubiligi akaba ari naho atuye kugeza ubu.

Uyu mugabo wanabaye muri Politike yo mu Rwanda ayoboye ishyaka rya MDR PARMEHUTU (Mouvement Democratique Rwandais) yasigiwe na Sebukwe wari Perezida wa mbere wa Repubulika y’u Rwanda.

Nyuma yuko rero Sebukwe Kayibanda Gregoire apfuye agasimburwa na Habyarimana Juvenal kandi wamukoreye Coup d’Etat, ntibyakomeje kuba byiza hagati y’aba bagabo bombi kuko Twagiramungu Faustin yanengaga ubutegetsi bwa Habyarimana kandi akabikorera mu ruhame.

Twagiramungu Fsustin yaciye intege ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal maze nawe agira uruhare mu masezerano yabereye I Arusha ndetse ayo masezerano akaba yarateganyaga ko agomba kuba Minisitiri w’Intebe muri iyo Guverinoma.

Mbere na mbere yabwiraga Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda ko hakenewe ‘Rukokoma’ igomba kuvugirwamo ibibazo byose byari byugarije Abanyarwanda icyo gihe ndetse iyo nama igahurirwamo n’impande ndetse n’ingeri nyinshi maze hakigirwamo uko byakemuka. Aho rero niho haturutse iri zina Rukokoma maze rihinduka izina rye kugeza magingo aya.

Abajijwe icyo ‘Rukokoma’ bivuga, yagize ati "Erega Rukokoma ni inama ihuriwemo n’abantu benshi ari abari ku ruhande rwa Leta ndetse n’abatavuga rumwe na Leta, icyo nicyo Rukokoma bisobanuye".

Kuva yavuga iryo jambo Rukokoma nta gushidikanya ko umuntu wese wumvise iryo zina ahita yumva Twagiramungu Faustin wahunze igihugu kubera ya ngengabitekerezo ikomoka mu ishyaka rya Sebukwe MDR PARMEHUTU yanze kumushira mu mutwe kugeza ubwo ashatse kuyizana muri Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda maze babona ntaho yabageza dore ko mu by’ukuri nawe yagize igihe cyo kwirebera n’amaso ye ingaruka z’iyo ngengabitekerezo y’amoko yatumye igihugu cy’u Rwanda gitakaza inzirakarengane zirenga Miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Twabibutsa ko uyu mugabo Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma yavutse tariki ya 14 Kanama mu w’1945, avukira mu cyahoze ari Komini Gishoma ubu akaba ari mu karere ka Rusizi, akaba afite abana bane, umugore we witwa Maria Assoumpta Taigga, ubu bakaba baba mu buhungiro mu Bubirigi.

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo