Menya ingaruka zo kwambara inkweto zitagira amasogisi

Abantu benshi muri iki gihe cyane usanga bambara inkweto rimwe na rimwe nta masogisi basizemo bibwira ko ari ubusirimu nyamara badacunze neza ibi byabazanira ibibazo ndetse n’ingorane byo kunuka ibirenge byabo nkuko byashyizwe ahagaragara mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo mu Bwongereza yigisha ibijyanye n’ubuvuzi bw’ibirenge .

Muri iki gihe kwambara inkweto zitagira amasogisi bias nk’ibyabaye umuco ndetse ukanasanga bamwe na bamwe babifata nk’ubusirimu nyamara mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo mu gihugu cy’u Bwongereza yigisha ibijyanye n’ubuvuzi bw’amaguru ivuga ko hari indwara zitandukanye zishobora guterwa n’aka gahararo ko kwambara inkweto zitagira amasogisi.
Umuhanga muri ubu buvuzi, Emma Stephenson avuga ko yakiriye abagabo bafite imyaka iri hagati ya 18-25 bafite ibibazo ku maguru yabo zivuye ku kutambara amasogisi mu nkweto ndetse no kwambara inkweto zitabakwira neza.
Kutambara amasogisi/amashesheti ubu ni byo bintu biharawe cyane aho unasanga bikorwa cyane na bamwe mu basitari. Urugero ni nk’umuririmvyi Sam Smith, umwe mu bantu bakunda kugaragara yambaye inkweto zitagira amasogisi.
Mu kwerekana imideli akenshi hari abagabo benshi usanga berekana imyenda batambaye amashesheti, urugero ni umuririmvyi Tinie Tempah watsindiye ibihembo byinshi kubera imideli na we akenshi udakunze kuba yambaye amasogisi bityo umuntu akaba yakwibaza niba mu by’ukuri azi ingaruka zabyo.
Mu bisanzwe amaguru y’umuntu buri munsi avamo litiro 0.28 z’icuya nkuko umuhanga mu buvuzi bw’amaguru, Emma Stephenson abivuga. Emma kandi avuga ko kwangirika k’uruhu biturutse kwambara inkweto zitagira amasogisi ari bibi cyane kuko ariho za ngorane zirimo n’indwara byuririra.
Yagize kandi ati “Bimwe mu bintu bibi nigeze kubona ni umuhungu umwe w’imyaka 19 y’amavuko ukora akazi ko koza imodoka aho amaguru ye yavagamo icyuya cyinshi cyane kandi n’umubiri warahindutse cyane".
Gusa byotwara igihe kitari gito mu kumvisha abantu ko bashobora kugira ingorane bivuye ku muco wo kwambara inkweto zitagira amasogisi.
Emma akomeza avuga ko kwambara inkweto zitagira amasogisi bitakagombye kuba buri munsi mu kurushaho kwirinda izi ngorane. Yagize ati “ umuntu wese akwiye kugerageza kutambara inkweto zitagira amasogisi mu gihe kirekire.
Uyu muhanga yakomeje avuga ko umuntu wese yagakoze ibishoboka byose agakomeza kugerageza kandi agashaka ikintu cyose cyatuma inkweto ze zitanukamu nyuma yo kumenya ibingibi.
Yasoje avuga ko umuntu kandi akwiye guhora acunga ko ikirenge cye kitangirika gifatwa na zimwe mu ndwara bityo yagira icyo yikanga agahita agana kwa muganga byihuse bakamuha inama zikwiriye.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo