Ibibazo buri mukobwa wese w’isugi yibaza mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina

Umukobwa w’isugi mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere usanga yibaza ibibazo byinshi biniganjemo impungenge nyinshi kuko aba afite ubwoba bwo kuyikora kuko aba aziko ari bukomereke tutibagiwe ndetse n’izindi ngaruka ziterwa no kuba atamenyereye ibintu byo gukora imibonano mpuzabitsina. Gusa akaba anibaza ibyishimo ari bukure muri icyo gikorwa.

Muri iki gihe usanga abantu benshi bavuga ko kubona umukobwa utariyandaritse cyangwa ngo yishore mu ngeso mbi zirimo nk’iz’ubusambanyi bigoye kumubona ariko hari n’abakubwira ko bariho gusa ikigoye akaba ari ukumenya uwo ari we. Uyu mukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina rero burya ngo hari ibibazo aba yibaza mbere y’uko akora iki gikorwa, ndetse akenshi agerageza no kubaza na bagenzi be uko byabagendekeye igihe babikoraga bwa mbere.
Ibi ni bimwe mu bibazo umukobwa w’isugi aba yibaza mbere yo gutera akabariro :
1. Nzakomereka cyangwa nzababara ?
Umukobwa w’isugi ugiye gukora imibonano mpuzabitsina ku nshuro ye ya mbere ukunze gusanga agira impungenge zishingiye ku kuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ari bubabare. Ibi biterwa n’uko benshi baba barumvise iby’uko iyo ukoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere agahu kaba gatwikiriye inda ibyara kazwi nka hymen kangirika bitewe n’uko igitsina gabo ariho cyinjirira maze akaba yakomereka. Ikindi kibatera impungenge ni ahaba hari bunyure igitsina cy’umugabo cyangwa umusore haba hatari bwaguke bikaba byatuma aza kubabara.
2. Nzamubwira ko ndi isugi ?
umukobwa w’isugi mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina yibaza ku kijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina. Abahanga bo muri kaminuza ya Michigani muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.itanga inama zivuga ko mu gihe uri isugi ugomba kubwira uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina ko utazobereye ibyo gukora imibonano mpuzabitsina
3. Ese hazabaho gutegurana ?
umukobwa w’isugi kenshi aba yibaza niba muza kubanza mugategurana. Ubu ni uburyo bwiza bwo kwinjizanya mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Abahanga bo rero batugira inama y’uko mu gihe ari ubwa mbere ugiye gukora imibonano mpuzabitsina ni byiza kugenza ibintu buhoro buhoro mukabanza gutegurana nyuma mukaza kwinjira mu gikorwa nyirizina.
4. Ndi buze kubonamo ibyishimo bihagije ?
umukobwa w’isugi ugiye gukora imibonano mpuzabitsina ukunze gusanga yibaza niba ari bugere ku byishimo yifuza. Ibi rero bisaba ko uwo bari buze kubikorana aza kuba abizi kugirango amufashe mu buryo bwiza. Ku bimenya ntibivuze kubimubwira mu mvugo yeruye aho ahita abyumva ahubwo ni ukumubwira ko utazobereye ibyo gukora imibonano mpuzabitsina, kugira ngo na we agire icyo yongera cyaza kugufasha kandi akwakire uko uri nibiba ngombwa agire n’ibyo akwigisha. Menya ko izi mpungenge zidakwiye kuguca intege ahubwo byose iyo ubiganirije n’uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina bituma ubona ibyishimo ku kigero wifuzaga.

Alice Umwali/Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo