Bamporiki yikomye  Oda Paccy anamusabira kujyanwa mu kigo ngororamuco

Nyuma y’iminsi hasakaye amafoto ya Oda Paccy yikinzeho ikoma mu buryo bwavugishije benshi, Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yavuze ko uyu muhanzi akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco.

Ukwifotoza kwa Oda Paccy yambaye ubusa byahise bikurikirwa n’inkubiri y’abiganjemo abazwi mu bikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda bamwiganye ku mbuga nkoranyambaga mu cyo bise #OdaPaccyChallenge.

Nyuma y’iyo nkubiri yafashe intera idasanzwe bikagera no mu bakuze bifotozaga bikinzeho ikoma abandi bakabikora bambaye ubusa nk’uko uyu muhanzi yabigenje, Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yashyize mu majwi imyitwarire ya Oda Paccy irimo kwica umuco avuga ko akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco byanarimba agasubizwa mu itorero.

Ibi Bamporiki yabivuze mu kiganiro cyanyuze kuri City Radio, ku wa Mbere, tariki 9 Ukwakira 2017, ubwo yari abajijwe uko abona imyifotoreze ya Oda Paccy umaze iminsi abica bigacika ku mbuga nkoranyambaga kubera umwambaro w’ikoma yadukanye.

Yatangaje ko yumvise ndetse akanabona ifoto ya Oda Paccy, akabona atari ibintu byari bikwiye ku mwari w’u Rwanda. Yavuze ko uretse iyi foto y’uyu mukobwa iri guteza impagarara, akunda gukurikirana ibikorwa bye bitandukanye akabona atandukira cyane ndetse akaba yitwara nabi.

”Njye uwo mukobwa wambaye amakoma naramubonye n’ibindi yagiye akurikizaho, ikimubereye ntabwo ari ugusubiza mu itorero, ikimubereye ni ukugororwa. Mu itorero ntabwo hajya abantu kuko bagize ingeso mbi cyangwa imyitwarire mibi, hajya abantu kuko ari ngombwa kuko gutozwa ni ukwiga, ni ishuri.”

Yongeyeho ati "Imyitwarire ye nabonye y’amafoto n’ibindi, ntabwo biriya ari iby’i Rwanda no mu itorero buriya ashobora kuba atabona umwanya. Kuba yarihishe mu zindi ntore, biragaragara ko ari ukwihishamo kuko ntabwo umuntu yava mu itorero ngo yitware kuriya. Ngira ngo ababishinzwe natwe turimo bakwiye kureba uko imyitwarire y’umuntu nk’uriya n’abandi bameze nka we bidatekerezwa ko izakosorwa n’itorero ahubwo yajya mu ngororamuco hanyuma yavamo koko yagororotse akongera agatozwa, kuko iyo utoje umuntu uranamutuma ariko ntabwo wakwiringira ko uriya nyuma yo kumutoza wamutuma ataragorowe. Byaba ari uguhemukira itorero.”

Bamporiki, yavuze ko muri rusange abahanzi mu Rwanda ’iyo urebye ibihangano, imyitwarire, wavuga ko bakora neza, ariko byagera kuri umwe umwe, ukaba ushobora gusanga hari abatatira indahiro barahiye nubwo hari abagerageza gukora neza.

Paccy yari yiyambuye byose. Mu kugerageza guhisha ubwambure, yagerageje gusa n’utsindagira ikiganza ahegereye imyanya y’ibanga ariko ahandi hose harangaye.

Ni ifoto yasohoye agamije kumenyekanisha indirimbo yise ’Order’ yakoranye na Urban Boyz ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo n’imitoma hagati y’abakundana, ibintu bihabanye cyane n’uburyo uyu muraperikazi we yagaragaye ku ifoto yo kuyiranga mbere y’uko isohoka, we agahamya ko atari itegeko ko abikora mu buryo buhuye n’ibyo yaririmbye.

Umwali Alice/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nyandwi jules Kuya 18-10-2017

Arko #paccy kuki wumva ko kuba umu sitar arukwiyambika ubusa. abafana bawe ntitugushyigikiye. wikwica umuco nyarwanda.