Yeruzalemu igomba kuba umurwa mukuru wa Palestine - Erdogan

Nyuma y’aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yemeje ko Yeruzalemu ari umurwa mukuru w’igihugu cya Isirayeli, icyemezo kitavuzwehgo rumwe n’abantu batandukanye, Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yasabye ibihugu byiganjemo Abayisilamu kwemera umujyi wa Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Leta ya Palestine wigaruriwe aho kuba umurwa mukuru wa Isirayeli.

Mu ijambo yabwiye ikoraniro ry’abategetsi b’ibihugu by’Abayisilamu, Erdogan yavuze ko icyemezo cya Amerika cyo kwemera umujyi wa Yeruzalemu nk’umurwa wa Isiraheli nta gaciro gifite.

PNG - 393.5 kb
Recep Tayyip Erdogan yavuze ko icyemezo cya Trump cyo kwemeza umujyi wa Yeruzalemu nk’umurwa wa Isiraheli kinyuranye n’amategeko


Bwana Erdogan yongeye gushinja Isiraheli kuba Leta y’iterabwoba.

Umuyobozi wa Palestine Mahmoud Abbas yavuze ko Amerika yivanye mu buryo bwo kuba yagira uruhare mu biganiro by’amahoro.

Yagize ati "Ntituzemera uruhare urwo ari rwo rwose rwa Amerika mu nzira y’amahoro. Yerekanye aho ibogamiye kuri Isiraheli."

Icyemezo cyo kwemera umujyi wa Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Isirayeli gishingiye ku ngingo y’ikibazo cya Isiraheli na Palestine.

Uyu mujyi uhuriweho n’amadini atatu akomeye ari yo Isilamu, Abakirisitu ndetse n’Abayahudi.

Isiraheli yigaruriye ubugenzuzi bwawo mu mwaka wa 1967 wayoborwaga na Yorudaniya mbere y’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati. Ubu Isiraheli ifata Yeruzalemu nk’umujyi wayo.

Ubwigenge bwa Isiraheli kuri Yeruzalemu ntibwemewe n’Umuryango Mpuzamahanga ndetse ibihugu byose bifite ambasade zabyo mu mujyi wa Tel-Aviv. Perezida Donald Trump we yavuze ko ambasade yayo ishobora kuzimukira i Yeruzalemu.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo