Urukiko rwihanije S/Lieutenant Seyoboka gukomeza kwisobanura yigamba ko ari we warashe inyubako ikoreramo Inteko

Kuri uyu wa kane tariki ya 08 Gashyantare 2018, ubwo yari mu rukiko rwa Girisikare i Nyamirambo, Sous Lieutenant Seyoboka Jean Caude Henry uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, urubanza rwe rwakomeje humvwa cyane uruhande rw’Ubushinjacyaha. Seyoboka yihanijwe kuvuga yigamba aseka ko ariwe warashishaga imbunda yangije inzu yahoze yitwa CND iherereye ku Gishushu kuri ubu ikoreramo Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.

Ejo Seyoboka yafashe umunsi wose yiregura ku byaha bitatu aregwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarashimangiye ko banamwitiranya na Lieutenant Claude wavuzwe cyane mu bwicanyi mu Mugi wa Kigali muri Jenoside nkuko Umuseke banditse iyi nkuru babivuga.

PNG - 1008.7 ko
S/Lieutenant Seyoboka wihanijwe gukomeza kwisobanura yigamba ko ari we warashe inyubako ya CND


Uyu munsi Umushinjacyaha yavuze ko uwo urukiko rufite uregwa ari Seyoboka Jean Claude kandi n’abamushinja bamuzi neza batamwitiranya n’undi uwo ariwe wese kuko harimo n’abari abaturanyi be Iwabo mu Kiyovu.

Ejo Seyoboka yavugiye mu rukiko ko imyobo abantu babona ku nyubako y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ariwe wayicukuye kuko yarashishaga Katyusha Lance rocket 107mm arasa abasirikare b’inkotanyi bari bahari bari ku rugamba

PNG - 878.4 ko
S/Lieutenant Seyoboka avuga ko ari we warashe inyubako ya CND kugeza igize imyobo ifite


Umushinjacyaha yavuze ko imyitwarire y’ejo ya Seyoboka mu Rukiko aho ngo yigambye anaseka avuga ko ari we warashe CND ari imyitwarire idakwiye mu rukiko ko akwiye kuyihagarika.

PNG - 529.2 ko
Iyi nyubako yitwaga CND kera, iherereye ku Gishushu kandi kuri ubu niyo Ngoro y’Inteko Inshinga Amategeko y’igihugu


Umushinjacyaha yavuze ko Seyoboka adahakana ibyahaye ashinjwa ariko atagaragaraza impamvu zifatika zerekana ko atari we wabikoze cyangwa nta ruhare yabigizemo.

Yanavuze ko kuba mu bihe bishize yaragaragaye mu myigaragambyo muri Canada (aho yari atuye ari nacyo gihugu cyamwohereje) mu bamaganaga Leta y’u Rwanda ngo bigaragaza ko agifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umushinjacyaha yavuze ko umwe mu bamushinja, Bizimana Jean wari burugumesitiri wa Komini Rugengeatamwibeshyaho kuko usibye na Seyoboka uyu yari anaziranye na se Damien Seyoboka wabaye umuyobozi mukuru wa MAGERWA.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo