Umwe mu batorokanye na Ntamuhanga Cassien uri muri dosiye imwe na Kizito Mihigo yatawe muri yombi

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 3 Mata 2018, Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS) rwafashe Batambarije Theogene wari umwe mu itsinda ry’abantu batatu batorokanye n’Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien. Aho bari batorotse gereza ya Nyanza mu mpera z’umwaka ushize.

Uyu mugabo wafashwe ni mwene Mukamwambutsa batuye mu kagari ka Rwimbogo, umurenge wa Gatebe, akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hillary, yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 3 Mata 2018, ku bufanyanye n’abaturage aribwo uyu mugororwa wari umaze amezi atandatu atorotse Gereza ya Nyanza aho yatorotse ari kumwe na Ntamuhanga Cassien ndetse na Sibomana Kirenge ku wa 31 Ugushyingo 2017 , yafatiwe mu ‘gasanteri ka Miyove ari mu kabari’.

Yagize ati “Inzego zacu z’iperereza zahoraga zishakisha cyane zibanda mu bice by’iwabo. Ku bufatanye n’abaturage b’ako gace nibwo rero baje kuvuga aho bamubonye ahita afatwa. Ubu ari muri Gereza ya Miyove.”

Abaturage bamubonye nibo bahise bamenyesha ubuyobozi niko guhita atabwa muri yombi.

Batambarije Theogene wafatiwe mu karere ka Gicumbi yibereye mu kabari yari yarahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 16 nyuma akaza gutoroka gereza ya Nyanza atakirangije.
Uyu mugabo afashwe mu gihe hashize iminsi Ntamuhanga Cassien wari muri idosiye imwe na Kizito Mihigo atangaje ko nyuma yo gutoroka gereza ya Nyanza mu mezi ane ashize, yahawe ubuhungiro ubu ari kwidegembya mu gihugu atavuze amazina.

Uyu mugabo yatorotse gereza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017, aho Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwaje kwemeza ko hamwe n’abo bajyanye “bakoresheje imigozi bakurira urukuta rwa gereza.”

Ku wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 2018 nibwo uyu mugabo yumvikanye kuri Radio Ijwi rya Amerika, avuga ko mbere yo guhunga yari afite impungenge z’igihano yakatiwe kandi akumva no mu bujurire nta kizahinduka.

Yagize ati “Ngira ngo ubu amezi agiye ari ane nsohotse muri gereza […] ndakomeye ndimo ndidegembya.”
Ntamuhanga wari umunyamakuru wa Radio Amazing Grace yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo.

Yaje guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi urebeye ku byaha yahamijwe, birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba.

Ntamuhanga yakomeje agira ati “Igihugu ndimo natse ubuhungiro nk’abandi bose, barabumpaye bampereza ibyangombwa n’abandi bantu b’impunzi baba bafite abo aribo bose.”

Nyuma yo gutoroka Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwahise rutangaza ko ari gushakishwa.

Mu bo batorokanye harimo Sibomana Kirenge wari warakatiwe imyaka 20 nyuma yo guhamya icyaha cy’ubuhotozi na Batambirije Théogène (ariwe ubu wafashwe) we wari warahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu gusa nyuma akaza gutoroka gereza akatirwa imyaka 16.

Amategeko ahana y’u Rwanda agena ko umuntu wese utoroka yarakatiwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri igihano yari asigaje.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo