Umwana w’imyaka 10 gusa bamwita ’Nyogokuru’ kubera uruhu rudasanzwe-Amafoto

Umwana w’umukobwa wo mu gihugu cya Cambodia witwa Bo Rakching ufite imyaka icumi y’amavuko yitwa ’Nyogokuru w’imyaka 60’ kubera uruhu rwe rwashaje.

Uyu mukobwa amakuru avuga ko yigize uburwayi bwatumye uruhu rwe rukanyarara rumera nk’urw’umukecuru ufite cyangwa urengeje imyaka 60 y’amavuko.

Nubwo uruhu rwe rwakanyaraye gutyo ariko agenda yemye nk’abandi bakiri bato bose.

Azinduka mu gitondo akajyana na musaza we witwa Chea w’imyaka 11 y’amavuko ku ishuri.

Bo ababazwa n’uko barumuna be na basaza be bo bafite itoto ariko we akaba asa n’umukecuru.Avuga ko batamuhamagara izina rye ahubwo bavuga ngo: “ Nyogoku!”

Umwe mu bakuru b’idini rya Boudha mu gace atuyemo avuga ko ibibazo Bo afite abiterwa n’ibyo roho ye yabanje gucamo mbere y’uko igera muri we, nibyo bita karma.Ngo yagize ‘karma mbi.’

Uyu mukobwa muto ariko ugaragara nk’umukecuru kubera uburwayi avuga ko afite ikizere ko azabona ubushobozi umunsi umwe akajya kwivuza akaba umukobwa muto kandi mwiza nk’abandi.

Iwabo batuye mu cyaro gituranye n’umurwa mukuru wa Cambodia witwa Phnom Penh mu gice cy’Amajyepfo.


Bo yashaje afite imyaka 10 gusa y’amavuko

Bo Rakching na musaza we bajyana ku ishuri

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo