Umuyobozi wa ADEPR mu Burasirazuba arafunze

Umuyobozi w’Itorero ADEPR, Ururembo rw’Iburasirazuba, Pasiteri Bizimana Augustin, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku mpamvu zitaramenyekana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2019 nibwo uyu mupasiteri yatawe muri yombi ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB mu Karere ka Ngoma.

Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Rev Karuranga Ephraim, yabwiye IGIHE ko ibyo uyu mupasiteri afungiye bidafitanye isano n’itorero ryabo.

Ati "Natwe amakuru twayamenye mu gitondo ko afunze ariko ku ruhande rw’itorero ntacyo tuzi, ashobora kuba akurikiranyweho ibibazo bye bwite kuko nta bibazo yari afitanye n’Itorero."

Turacyakurikirana iyi nkuru…





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo