Umunyeshuri yishe umufureri wamwigishije amushinja kumusambanya

Igipolisi cya Uganda gitangaza ko cyataye muri yombi umunyeshuri witwa Robert Asiimwe wigaga muri Kaminuza ya Kyambogo ashinjwa kwica umufureri witwa Emmanuel Mugarura avuga ko yihimuraga ku kumusambanya kwe.

Fureri Mugarura yishwe n’uyu munyeshuri afatanyije n’abandi bicanyi banashakaga kumwiba imodoka ye nkuko Daily Monitor dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Asiimwe yagiye ku isantere ya Rubaga aho Fureri Mugarura yari yaparitse imodoka ye maze abeshya uwari uyirinze ko yayimuha avuga ko Fureri Mugarura ayimutumye.

Patrick Onyango, umuvugizi wa Police I Kampala yemeje iby’urupfu rwa Fureri Mugarura wanigishije Asiimwe mu kigo cy’ishuri cya Mutagatifu Charles Lwanga giherereye mu karere ka Bushenyi avuga ko uyu munyeshuri yiyemereye ko yajyaga amusura mu cyumba cye ari naho yaguye.

Onyango yongeyeho ko uyu munyeshuri yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe ubwo bageragezaga gutwara umurambo wa Nyakwigendera ngo bajye kuwuhisha afatanyije n’abo yari yasabye ubufasha na bo bafashwe nk’abafatanyacyaha.

Gusa Asiimwe ushinjwa ibi, avuga ko ibyo yakoreye Fureri Mugarura byari ukumwihimuraho kuko yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Dail monitor ikomeza ivuga ko ubwo Owoyesigyire yari abajijwe niba Asiimwe yarakorewe ibizami byo kwa muganga ngo bimenyekane niba koko yarahohotewe na Fureri Mugarura bishingiye ku gitsina, yanze kugira icyo abivugaho.

Nyakwigendera Fureri yishwe ku wa Gatatu w’icyumweru gishize. Umurambo we wabonetse muri Corridor y’inzu ye washyizwe mu bikapu bibiri, kimwe ku maguru, ikindi mu mutwe.




Mu gushyingura Nyakwigendera, Padiri wa Diyosezi ya Masaka, Rt. Rev. John Baptist Kaggwa, yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Fureri Norbert Emmanuel Mugarura

Fureri Mugarura wishwe n’umunyeshuri yigishije amushinja kumusambanya

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo