Umukobwa wahunze igihugu cye kubera imisatsi akomeje kuvugisha benshi

Umukobwa witwa Eman El-Deeb wo mu gihugu cya Misiri yatangaje abantu nyuma yo gufata icyemezo cyo guhunga igihugu cye cy’amavuko mu rwego rwo kurengera umusatsi we kuko yabonaga natava muri iki gihugu bazakomeza kumurwanya bakaba banawumukuraho (bawumwogosha) cyangwa bakamugira igicibwa.

Uyu mukobwa w’imyaka 26 y’amavuko, Eman El-Deeb yahunze igihugu cye mu mwaka wa 2016 nyuma yo kuba yarifuzaga kugira imisatsi nk’iy’Abanyaburayi kandi mu gihugu cye cya Misiri bifatwa nk’icyaha.

PNG - 1 Mb
Abakobwa benshi bo mu Misiri batunga imisatsi yabo karemano kuko kwigana ibyo hanze bitemewe


Nyuma yo kuva mu Misiri akajya gutura muri Espagne, yishimiye cyane uko abayeho kuko abona ibyo akora byose ntawe bibangamiye.
Yagize ati, “Navuye mu Misiri muri 2016 nyuma yo kubona ko ninguma muri iki gihugu bazamfata nk’uwataye umuco. Nahisemo kwigira aho batazita ku misatsi yanjye cyangwa ngo hagire abumva mbabangamiye”.
Eman El-Deeb yakomeje avuga ko hari abayobozi ba Banki imwe yakoragaho bahoraga bamusaba kujya muri Salon kurambura umusatsi we ariko bituma afata umwanzuro wo guhunga igihugu.

PNG - 776.1 kb
Aha Eman El-Deeb yari kumwe n’umwana we yabyaye


N’ubwo icyemezo cya Eman El-Deeb cyasaga nk’igitangaje, cyabereye urugero rwiza abandi bagore bitinyaga bumva ko bakoze ibiri mu byiyumviro byabo bagirwa ibicibwa mu gihugu.
Misiri ni kimwe mu bihugu bigira amahame n’imyemerere yihariye ariyo mpamvu abashatse kwigana imico y’abo ku mugabane w’u Burayi bagirwa ibicibwa.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo