Umugore yikanguye asanga ari wenyine mu ndege kubw’ibitotsi

Umugore witwa Tiffani Adams avuga ko yikanguye asanga asigaye wenyine mu ndege ya Air Canada nyuma y’aho afatiwe n’igitotsi cy’injyana muntu.

Madamu Adams avuga ko ako gatotsi kamufashe ari muri iyo ndege yarimo iva mu mujyi wa Quebec ijya muri Toronto muri icyo gihugu n’ubundi kuri tariki 9 z’uku kwa Kamena.

Ubwo yikanguraga ngo yasanze yakonje kandi yizirikiye mu ntebe yari yicayemo, ariko indege yo yari yahagaze.

Avuga ko kuva icyo gihe ahora arota ibyago yahuye na byo muri iryo joro .

Ibi kandi Tiffani avuga byemezwa na sosiyete y’iyi ndege ya Air Canada aho ivuga ko byabaye kandi ko irimo gukora iperereza.

Yifashishije urubuga rwe rwa Facebook, uyu mugore Adams yagize ati "Nabyutse hafi saa sita z’ijoro (nyuma y’amasaha make iyo ndege ihagaze), nakonje ndetse nkiziritse n’umukandara mu ntebe nari nicayemo kandi mu mwiza".

Avuga ko ibyamubayeho byari biteye ubwoba.

Adams yashoboye guhamagara mugenzi we, Deanna Dale, amubwira aho yari ari, mbere y’uko telefone ye izima hadaciyeho n’umunota.Ntiyashoboraga kuyishyira ku muriro kuko indege yari yazimye kare.

Uyu mugenzi we Dale yahamagaye abayobora ikibuga cy’indege cya Toronto ababwira ibyerekeye Adams yari yafungiraniwe mu ndege.

Ariko rero, uyu mugore Adams yashoboye gufata itoroshi ahantu yari iri muri iyo ndege aho yagerageje kumurika kugira bashobore kumubona.

Yagiye kubonwa n’umwe mu bashinjwa gupakurura imizigo yo mu ndege, avuga ko nawe ubwe yumvise ubwoba bumutashye.

Madamu Adams avuga ko Air Canada bamutegeye imodoka yitwa limousine na hoteri ariko arabyanga avuga ko yifuza gusubira mu rugo iwe byihuta.

Akomeza avuga ko abahagarariye Air Canada bamuhamagaye inshuro ebyeri ku mpamvu z’iperereza braongera bamusaba imbabazi.

Air Canada yemeza ko ibyo Madamu Adams yabwiye ibinyamakuru bitandukanye, ikavuga ko irimo isuzuma neza uburyo byagenze.


Air Canada iri gukora iperereza ngo imenye neza uko byagenze

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo