Umugabo yaciye ijosi umugore we arihisha munsi y’igitanda amuziza kumuca inyuma

Umugabo witwa Jaici Alfenas Rocha wo mu gihugu cya Brazil yaciye ijosi umugore we amuziza kumuca inyuma agasambana n’umugabo wa murumuna we arangije ahisha umurambo we munsi y’igitanda.

Uyu mugabo yishe umugore we Karina nyuma yo kubwira ko yamuciye inyuma agasambana n’umugabo wa murumuna we ubwo bari mu rugo rwabo mu mugi wa Bristol mu Bwongereza.
Ubushinjacyaha buyobowe na James Dingemans, bwatangaje ko uyu mugabo yakoreshejwe n’umujinya akabanza kuniga uyu mugore we ndetse bivugwa ko yari afite amajwi yafashwe n’umuntu utazwi akayaha uyu mugabo.
Uyu mugabo yishe umugore we nyuma yo kuva ku kazi ko gucuruza ibyo kurya no koza imodoka yari amenyereweho.

Nyuma yo kwica umugore we,uyu mugabo yahise ajya mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe aho abaganga bamwumvise avuga amagambo ayasubiramo nk’uwataye umutwe.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo