Umugabo abakobwa bishyira ngo baryamane abakingire umwaku yavugishije benshi dore ko anishyurwa

Bamwe bavuga ko umwaku ubaho abandi bakemeza ko ntawubaho ariko hari ibihugu bimwe na bimwe usanga mu mico y’ababituye nabo bashimangira ko umwaku ubaho bityo bakagira imihango runaka bakora mu kwikingira ko uyu mwaku wazabageraho mu buzima bwabo. Umugabo witwa Eric Aniva utuye mu gihugu cya Malawi mu cyaro kibarizwa mu karere ka Nsanje yavugishije abantu nyuma yuko hamenyekanye amakuru ko aryamana n’umukobwa bikitwa ko amukingiye umwaku wazamuturukaho mu gihe yaba ataryamanye n’umugabo.

Amakuru aravuga ko buri muryango ufite umukobwa w’umwangavu ugomba kwishyura uyu mugabo kugira ngo aryamane nawe maze amukingire kuzahura n’umwaku by’umwihariko mu gihe yazaba ataryamanye n’umugabo.

Kugirango uyu mugabo aryamane n’aba bana b’abakobwa ngo nta gahato kaba karimo ahubwo ngo baba bamwinginga kuko bisa nk’ibyaye ihame ko buri mwana wese w’umukobwa ugeze muri iki kigero cy’ubukure aba azi ko agiye kumarana iminsi 3 n’uyu mugabo ushinzwe kubakuraho umwaku nkuko byemezwa n’abaturage batuye muri iki cyaro Cya Nsanje.
Bivugwa ko uyu Eric Aniva amaze kuryamana n’abangavu (abana babakobwa bari hagati y’imyaka 12 na 13) barenga 100 nkuko BBC ikomeza ibitangaza.

Uyu mugabo kandi avuga ko iki gikorwa gitegura neza umwana w’umukobwa akazavamo umugore mwiza uzashimisha umugabo.

Uyu mugabo kuri ubu ngo afite abagore babiri yemera n’abana batanu nubwo ngo atazi umubare w’abo amaze guterera inda muri icyo gokorwa cyo kuvura abantu umwaku.

Si abana bato baryamana n’uyu mugabo gusa kuko ngo mu migenzo y’aka gace ngo nk’ iyo umugabo apfuye, umugore we abanza kuryamana na Aniva mbere yo kumushyingura, umugore yakuramo inda bigasaba ko nabwo abanza kwihumanura cyangwa gutsirika umwaku aryamana n’uwo mugabo mbere yo kugira ikindi akora.

Abakobwa baba bararyamanye n’uyu mugabo nkuko bivugwa n’abo yabikoreye, ngo bamufata nkumuntu usobanutse kandi w’umugabo kuko ngo aba yarabarinze umwaku mu buzima bwabo ndetse n’imiryango yabo bityo ngo babona ari umugabo w’ikitegererezo kandi ukwiye kubahwa na buri umwe wese.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
neyo Pierre aphrodice Kuya 19-05-2018

iyinkuru kombona idasobanura neza uyumugabo
nako uyumuganga nuwo mukihe gihugu?
nonese biremewe ko aryamana nabakobwa ba 12ans? ntibyoroshye

Tuyisenge Didas Kuya 18-05-2018

Nuwo mucyihe gihugu?

Tuyisenge Didas Kuya 18-05-2018

Nuwo mucyihe gihugu?