Uko Abaperezida  bo ku Mugabane w’Afurika babona  Paul Kagame

Mu gihe amahanga akomeje kwishimira uburyo u Rwanda ruyobowe noneho nyuma ya Sankara, Mandela, Lumumba n’abandi, abaperezida bo ku mugabane w’Afurika babonye undi muyobozi ushobora gufatwa nk’intwari ku mugabane w’Afurika ariwe Perezida Paul Kagame.

Ubushakashatsi bumaze iminsi bukorwa bwegeze ku musozo, aho bwagaragaje ko Afurika yayoborwa na Paul Kagame iramutse ari igihugu nk’ibindi atari umugabane nk’uko bisanzwe.

Ikinyamakuru Metrodakar cyandikirwa mu gihugu cya Senegal cyanditse ko hari ikusanyabitekerezo risa n’amatora atimbitse (Sondage) ryakorewe kuri murandasi, interineti ku rubuga rwa Deutsche Welle mu Budage, aho abayobozi batandukanye basubizaga ikibazo kigira kiti « Iyo Afurika ijya kuba igihugu, ni inde wari kuyiyobora ? »

Abayobozi batandukanye n’abanyacyubahiro hafi ya bose bahurije ku kuba Perezida Kagame ariwe wayobora Afurika iramutse ari igihugu.

Ibi byanashimangiwe n’abantu bagera kuri 90% batoye bavuga ko Kagame ariwe ubikwiye.

Abatoye kuri uyu mwanya’ Kagame bavuga bashingiye ku kuba ari we muperezida wenyine udafitanye ibibazo n’abatavuga rumwe na we ahanini bishingiye ku ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu, ibibazo bya ruswa n’ibindi.

Banongeyeho ko perezida kagame ari umwe mu baperezida babashije kuzamura ubukungu bw’igihugu mu buryo bugaragarira buri wese kandi mu gihe gito.

Undi muperezida abantu bahaga amahirwe yo kuba yakwegukana uyu mwanya, ni Macky Sall wa Senegal ariko we akaba atagize n’amajwi 2 muri aya matora yo kureba mu ntekerezo z’abantu.



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo