Uganda: Urukiko rwabujije Leta guhagarika abanyamakuru kubera Bobi Wine

Urukiko muri Uganda rwabujije Leta guhagarika abanyamakuru 39 baregwa ko gutara no gutangaza inkuru zabo ku ifungwa riheurka rya Bobi Wine byashyize mu kaga umutekano w’igihugu.

Ni icyemezo cyishimiwe n’abanyamakuru banyuranye nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru kitabogamiye kuri Leta The Monitor.

Urwego rwa Leta rushinzwe kugenzura ibitangazamakuru (Uganda Communication Commission, UCC) mu ntangiriro z’uku kwezi rwategetse ibitangazamakuru 13 guhagarika abakozi babyo bataye bakanatanga inkuru ku ifatwa riheruka ry’uriya munyamuziki akaba n’umunyapolitiki urwanya ubutegetsi.

Babinyujije ku ishyirahamwe ribahuza muri Uganda bamwe muri bo baregeye urukiko ngo uyu mwanzuro ntushyirwe mu bikorwa.

Kuri uyu wa kane, umucamanza mu rukiko yavuze ko ibibazo bireba umutekano bitaregerwa UCC ahubwo biregerwa Polisi.

Umucamanza yavuze ko kuba hari inzego zitora zigahagarika abanyamakuru nta rukiko rubitegetse ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu, yanzura ko ibyo UCC isaba bitagomba kuba.

Arnold Anthony Mukose ushinzwe umutekano n’uburenganzira bw’abanyamakuru mu ishyirahamwe ryabo muri Uganda yavuze ko uyu ari umwanzuro w’amateka ku burengnazira n’imikorere y’umwuga wabo.

Ati "Twakomeje kunanizwa n’ibyemezo n’amabwiriza bidafututse bitavuye gusa muri UCC ahubwo no mu zinzi nzego za Leta. Ari kuri iki, ubucamanza bwabanye natwe".

Umunyamategeko wa UCC we yavuze ko bagiye kwicara bakiga kuri uyu mwanzuro w’urukiko maze bakamenya ikizakurikiraho.

Icyemezo cyari cyafashwe na UCC cyari cyatumye abahagarariye ubumwe bw’u Burayi, Amerika n’ibindi bihugu 14 muri Uganda batabariza ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwo kwigaragambya.

Depite Bobi Wine uharanirra impinduka muri Uganda yafunzwe kenshi mu buryo avuga ko bunyuranyije n’amategeko, akaza kurekurwa.

Ubutegetsi bumushinja guteza umutekano mucye no kugumura rubanda ayangisha ubutegetsi.

Bobi Wine ari kwitegura guhatana na Perezida Museveni umaze imyaka 33 ku butegetsi mu matora azaba mu 2021.

PNG - 535.5 kb
Mu minsi ishize Bobi Wine yavuze ko yiteguye kuyobora Uganda nta bwoba, bivugisha benshi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo