Uganda: Abadepite batoye itegeko rihana abagaburira abana bo ku muhanda

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda batoye itegeko rihana nk’icyaha guha amafranga, ibiryo cyangwa indi mpano umwana wo ku muhanda.

Iri tegeko riteganya igifungo cy’amezi atandatu cyangwa ihazabu y’amadorari 11 ya Amerika ku muntu uhamwe n’iki cyaha.

Intego y’iri tegeko ni uguca gushora abana mu bucuruzi n’uburaya.

Umuyobozi w’umujyi wa Kampala, Erias Lukwago, avuga ko iri tegeko rizanahana abagurisha aba bana n’ababyeyi babo babashora mu bikorwa byo gusabiriza cyangwa gucuruza ku mihanda.

Muri uyu mujyi ni ibintu bisanzwe kubona umwana w’imyaka irindwi aca hagati y’imodoka mu mihanda acuruza utuntu cyangwa asabiriza nk’uko bivugwa n’itangazamakuru ryo muri Uganda.

Ubutegetsi bwa Uganda bugereranya ko ku mihanda y’umujyi hari abana bagera ku 15,000 bari hagati y’imyaka irindwi na 17, imibare igenda izamuka.

Aba bana abenshi ngo bavanwa mu byaro bakazanwa mu mijyi bagacumbikirwa mu twumba duto n’ababashutse baje kubakoresha ibibaha inyungu ubwabo.

Iri tegeko ryatowe ribuza kandi gukodeshereza inzu umwana ku bw’ibikorwa bibi cyangwa ko umwana yishora mu bucuruzi bugayitse.

PNG - 344.3 kb
Abadepite ba Uganda batoye itegeko rihana ‘gufungurira’ abana bo ku muhanda

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo