USA: Ntiyatewe ipfunwe no kwifotozanya n’abakeba 2 yateye inda

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Amerika yashyize hanze amafoto yifotoranyije n’abakobwa babiri (2) yateye inda kandi bigaragara ko aba bakeba badafitanye ikibazo.

Nkuko bisanzwe henshi ku isi, ntibikunze kuboneka (ni imbonekarimwe)aho usanga abakeba babana neza nta kibazo bafitanye ariko abangaba bo bafatanyije n’umugabo wabo bashyize ahagaragara amafoto bifotoranyije bishimira ko batwite ndetse banishimira umugabo wabo bombi bigaragara ko ari aba bakobwa ari n’uyu musore bose ntibatewe ipfunwe n’aya mafoto.

Umuntu yakwibaza niba umuntu aramutse azi neza ko umusaba urukundo afite indi nshuti ashobora kubyihanganira gusa icyo tuzi nuko bigorana kuri bamwe ariko aba bakobwa n’uyu musore banyuzwe na byo. Nkuko bigaragara aba bakobwa nta kibazo na kimwe bafite cyo kuba barifotoranyije n’umusore umwe wabateye inda. Gusa biratangaje kuba bose batwite inda z’uyu musore umwe kandi bitabateye isoni.

Nkuko bitangazwa n’aba bakeba n’umugabo wabo bakomoka muri I Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,bafashe umwanzuro wo kwifotoza amafoto bombi batwite ndetse bari kumwe n’umugabo wabo. Bagaragaye bafite ibyishimo by’inda batewe ndetse banishimiye umukunzi wabo.
Nubwo bamwe babifata nk’ikibazo nyamara babandi bashimira uyu musore ko atirengagije inshingano ze.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo