U Rwanda  rwohereje abasirikare 140 muri Centrafrique

Abasirikare b’u Rwanda bakoresha imodoka z’intambara bageze i Bangui mu murwa mukuru wa Centrafrique kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeli 2017.

Abagiye muri iki gihugu ni abasirikare 140 bagiye mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu buzwi nka MINUSCA , basanze izindi ngabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zisanzwe muri icyo gihugu.

Barangajwe imbere na Major Steven Semwaga, aba basirikare bahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana saa tatu n’igice zo mu gitondo kuri uyu wa Kabiri, bagera ku kibuga cy’indege cya M’poko International Airport i Bangui ahagana saa yine n’iminota 45 zo muri icyo gihugu.

Mu izina ry’umugaba mukuru w’ingabo, Ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro mu ngabo z’u Rwanda Brig Gen Wilson Gumisiriza yasabye abo basirikare kuba ba abmbasaderi b’u Rwanda, bitwara neza kandi bubahiriza inshingano zabo zo kurinda abaturage.

Yagize ati “Mujye muhora muyoborwa n’ikinyabupfura n’indangagaciro ziranga igisirikare cy’u Rwanda.Mugendere ku mahame ya Loni yo kutagira uruhande mubogamiraho, murinde isura nziza y’u Rwanda mukora akazi kanyu uko bikwiye.”

U Rwanda rwemeye kohereza izindi ngabo muri Centrafrique nyuma yo kubisabwa n’Umuryango w’Abibumbye ngo zijye gufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Gahunda yo kohereza ubundi bufasha muri icyo gihugu yatangiye tariki 16 Nzeli uyu mwaka ubwo hoherezwaga ibikoresho izi ngabo zagiye uyu munsi zizakoresha zigeze muri icyo gihugu.

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere gifite ingabo nyinshi mu butumwa bwo kugarura amahoro ku isi. Cyohereje ingabo zacyo za mbere muri Centrafrique mu mwaka wa 2014. Uretse aboherejwe uyu munsi, u Rwanda rufiteyo ingabo zirwanira ku butaka, ibitaro bikorana na MINUSCA ndetse abasirikare barwo bahawe inshingano zo kurinda abayobozi bakuru b’icyo gihugu n’ibikorwa bya Leta bikeneye umutekano wihariye.



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo