U Rwanda na Uganda mu ntambara y’Ubutita

Ibihugu by’u Rwanda na Uganda ngo byaba byongeye kwinjira mu ntambara y’ubutita, aho itangazamakuru ryo muri Uganda rikomeje kugaragaza bimwe mu bibazo by’ingenzi biri gutera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ubusanzwe by’ibivandimwe, birimo kuba igihugu cya Uganda kititaye ku kuba gikorana na bamwe mu bafatwa nk’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’abanzi b’igihugu .

Kuri iyi nshuro ikinyamakuru Chimpreports mu ipereza ryacyo kikaba cyavuye imuzi zimwe mu mpamvu za politiki n’iz’ubukungu gishingiraho kivuga ko ibihugu byombi byaba biri mu ntambara y’ubutita.

Duhereye ku mpamvu z’ubukungu, iki kinyamakuru kivuga ko mu bibazo by’ingenzi biri guteza umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda, harimo kuba igihugu cya Uganda cyarimye sosiyete y’indege ya Rwandair, uburenganzira bwo kujya ikura abagenzi ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Ngo kuba Uganda kuri ubu nta sosiyete y’ingendo zo mu kirere, kuba sosiyete ya Rwandair yasabaga uburenganzira bwo kujya ikura Entebbe abagenzi bashaka kujya mu Bwongereza . ubu busabe ngo bukaba bwaratewe utwatsi muri Uganda kandi ntibyashimisha u Rwanda.

Ubwo yabazwaga impamvu Rwandair yimwe ubwo burenganzira, Umuvugizi w’ikigo gishinzwe indege za gisivili (CAA), Vianney Lugya, yavuze ko Uganda nayo mu minsi iri imbere ishaka gukoresha iyi nzira, aho yasobanuye ko guverinoma irimo gusubiramo politiki yayo ijyanye n’iby’indege akaba ari n’imwe mu mpamvu zatumye ubu burenganzira budatangwa. Aha akaba yavuze ko sosiyete yifuza guhabwa uburenganzira igomba gutegereza uko gusubiramo politiki y’iby’indege kukarangira.

Sosiyete ya Rwandair mu myaka itatu ishize yongereye ingendo ikora ndetse ishaka indege nshya. Bikaba bivugwa ko inzira ya Entebbe-London yari kongerera inyungu iyi sosiyete itarinjije amafaranga yifuzaga kwinjiza mu 2016, aho ngo yahombye miliyoni imwe isaga y’amadolari mu gihe mu 2015 yari yungutse miliyoni 2,8$.

Nubwo bimeze gutyo, amafaranga iyi sosiyete yinjiza yakomeje kwiyongera, aho mu 2016 yinjije miliyoni 99,85$, mu gihe mu 2015 yari yinjije miliyoni 95,2$ naho mu 2014 ikaba yari yinjije miliyoni 86,8$.

Abayobozi mu kigo gishinzwe iby’indege muri Uganda bakaba bavuga ko uyu muhanda wa Entebbe-London uzaba ari umwe mu mihanda y’ingenzi kuri bo, kuwutanga ngo bikaba byazateza ihiganwa hagati ya Rwandair na sosiyete y’indege ya Uganda igihe izaba itangiye gukora. Sosiyete ya Uganda Airlines ikaba iheruka gukora muri Gicurasi 2001.

Mu gihe Uganda yumva irimo gukora igikwiriye nk’uko Chimpreports ikomeza ivuga, bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bo ngo basanga abatifuza impinduka igihugu kirimo kugeraho barimo guharanira uko baca intege izamuka ry’ubukungu mu Rwanda, aho ngo rwaba ruri no mu nzira zo kuba icyanya cy’ubukerarugendo mu karere.

Minisitiri w’ingabo, James Kabarebe

Ikinyamakuru Chimpreports kandi gikomeza kivuga ko umubano w’u Rwanda na Uganda ushobora kubangamirwa n’ibyo minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, yaba yaratangaje kuri Uganda. Aho kivuga ko amakuru yizewe ava mu nzego zo hejuru avuga ko kuva muri Nzeri, Gen James Kabarebe akomeje kwibasira Uganda mu mbwirwaruhame agenda aha amatsinda y’urubyiruko, ay’abagore, ay’abacuruzi ndetse n’abakada ba RPF, ku bibazo bitandukanye baba bamubaza ku mubano w’u Rwanda na Uganda. Muri izi mbwirwaruhame ngo hakaba hari n’aho Gen Kabarebe yise Uganda igihugu cy’umwanzi.

JPEG - 126 ko
Minisitiri w’Ingabo ,James Kabarebe

Gen Kabarebe ndetse ngo yaba yaranavuze ko n’ubwo Museveni agaragara nk’ushyigikiye u Rwanda, ibikorwa bye bitajyana n’ibyo atangaza.

Ngo muri imwe mu nama zabereye ku cyicaro gishya cya RPF mu Karere ka Gasabo, Kabarebe ngo yaba yarumvikanye avuga ko Uganda ishyigikiye igihugu cy’u Burundi kandi gicumbikiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umwe mu bayobozi ba Uganda ngo akaba asanga ibi ari umugambi wo gushaka kwangisha Abanyarwanda Uganda.

Chimpreport yifuje kumva icyo u Rwanda rubivugaho isaba ambasaderi w’u Rwanda, Frank Mugambage kugira icyo avuga ariko asubiza ko ahuze. Gusa, ngo umwe mu bayobozi b’u Rwanda utifuje ko amazina ye atangazwa kugirango avuge yisanzuye, yahakanye ibi biri kuvugwa.

Yagize ati : “Ibi ni bishya kuri njye…Ntacyo tuzi ku bintu nk’ibyo”

Ikibazo cya Rujugiro

Rujugiro Ayabatwa Tribert ni umunyemari w’Umunyarwanda ufite ibikorwa hirya no hino mu karere nko mu Burasirazuba bwa Congo, Zambia ndetse ngo akaba anaherutse kongera imari ye muri Uganda, aho aherutse gushinga uruganda rw’itabi rufite agaciro ka miliyoni 20$.

Uru ruganda rwitwa Meridian Tobacco Company (MTC) rwatahiwe rimwe na gahunda zo guteza imbere abahinzi no guteza imbere amashyamba. Ibi ngo byarakaje ubuyobozi bw’u Rwanda bwibaza impamvu perezida Museveni yareka umwanzi w’u Rwanda agakorera mu bwisanzure muri Uganda.

JPEG - 28.1 ko
Rujugiro

Guverinoma y’u Rwanda ishinja Rujugiro gutera inkunga ishyaka rya RNC riyobowe na Gen Kayumba Nyamwasa ushaka guhirika Leta y’u Rwanda na we yahozemo. Ariko se ngo ni iki cyatuma Uganda ishyira mu kaga umubano ukomeye wari hagati yayo n’u Rwanda ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka hagati y’ibihugu byombi bufite agaciro ka miliyoni 200$ buri mwaka ?

Abayobozi ba Uganda bavuga ko u Rwanda rwananiwe kugaragaza ibigaragaza ko Rujugiro, ngo kuri ubu uba mu buhungiro i Dubai, yaba akoresha ubutaka bwa Uganda mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Gen. (Rtd) Henry Tumukunde

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zikomeje gushinja uyu Gen Henry Tumukunde kuba afitanye umubano ukomeye na Gen. Kayumba Nyamwasa, bivugwa ko arindiwe mu nyubako ya gisirikare muri Afurika y’Epfo. Inzego z’ubutasi z’u Rwanda ngo zikaba zarabonye ibigaragaza ko Kayumba na Tumukunde bavugana kuri telefone. Abayobozi b’u Rwanda bakaba basanga uko gukomeza guhamagarana kw’aba bombi ari ibintu biteye impungenge.

JPEG - 91 ko
Minisitiri w’umutekano wa Uganda,Gen.Henry Tumukunde

Biranavugwa ko murumuna wa perezida Museveni, Gen Salim Saleh yaba yohereza Tumukunde kubonana na Kayumba muri Afurika y’Epfo ndetse ngo rimwe na rimwe Kayumba akaba yinjira mu ibanga muri Uganda aho afite agatsiko k’abarwanyi ba FDLR.

JPEG - 37.9 ko
Kayumba Nyamwasa

Nubwo bivugwa gutyo ariko, ngo umwe mu nshuti za hafi za Tumukunde avuga ko uyu adaheruka muri Afurika y’Epfo mu myaka myinshi ishize ndetse ko nta nimero ya telefoni ya Nyamwasa agira.

Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Hakizimana Deo Kuya 8-11-2017

Bakozanijeho Tukirebera Uwusumba Uwundi.

Jimi Kuya 3-11-2017

Mutubabarire ntibisubire nka cyagihe murwana muri abavandimwe,mworoherane tubari inyuma mubwiyunge turabakunda

iramukunda Kuya 2-11-2017

iri tiku rije rite koko ?Nibiyunge.