U Bushinwa: Imikino yo muri telefoni yari yivuganye inkumi

Hari abantu benshi cyane akenshi biganjemo urubyiruka usanga bikundira gukina imikino yo muri telefoni zabo nyamara bazi ko nta ngorane zirimo ariko kuri ubu iyi mikino yari yivuganye Umushinwakazi w’imyaka 21 y’amavuko dore ko yahumye ijisho rye ry’iburyo nyuma yo gukina umukino (Jeux/game) witwa “Honor of Kings” amasaha asaga 24 nta kuruhuka na mba.

Ubusanzwe imikino yo muri telefone ikundwa na benshi kuko usanga hafi ya buri muntu utunze telefone ngendanwa cyane cyane urubyiruko aba afitemo agakino nibura kamwe akunda nubwo atari abantu bose ijana kw’ijana, gusa akenshi usanga nubwo hari bamwe baba bakina utu dukino byo kwishimisha cyangwa se ku ruhura mu mutwe by’akanya gato, hari n’abandi usanga noneho iyi mikino yarabagize imbata.
Nk’uko twumva ngo runaka yabaswe n’ibiyobyabwenge runaka, ugasanga umuntu rwose afite umukino muri telefone ye ngendanwa akunda byimazeyo kugeza naho arengera ubuzima bwe ukabona bwarahindutse kubera umukino (game) yirirwa akina kuri telefone ye cyangwa kuri mudasobwa ye ubutaruhuka, ibi rero bigira ingaruka nyinshi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, aribyo byanabaye kuri uyu mushinwakazi w’imyaka 21 y’amavuko.

Umushinwakazi w’imyaka 21 y’amavuko yahumye ijisho rye ry’iburyo nyuma yo gukina umukino (jeux/game) witwa “Honor of Kings” amasaha asaga 24 ntakuruhuka na mba, agahita ajyanwa mu bitaro igitaraganya nyuma y’isuzumwa basanga yagize ikibazo cya Retinal Artery Occlusion, iki kibazo kikaba gituruka mu kwifunga kw’imitsi ijyana amaraso kuri retina (agace ko mu jisho kajyana amashusho ku bwonko) ibi bikaba binatera ubuhumyi bwa burundu.
Uyu mukobwa yivugira ko yabaswe n’uyu mukino “Honor of Kings” aho mu minsi isanzwe ngo nibura awukina amasaha umunani (8) ku munsi, atarya, atanywa yewe atanahaguruka aho yicaye ahubwo ahugiye kuri uyu mukino usa naho umaze gufata abashinwa batari bake bugwate, dore ko kuri ubu uyu mukino ufite abantu miliyoni mirongo itanu (50M) z’abawukina.

Uyu mukobwa yakomeje agira ati: “Iyo ntari bukore, mbyuka Saa kumi n’ebyiri za mugitondo, nkafata ifunguro ry’igitondo ubundi ngakina mpaka Saa kumi z’umugoroba.” Akomeza agira ati: “Ubwo mpita mfata ifinguro, nkaruhuka by’akanya gato, nabyuka nkongera nakina kugeza Saa saba cyangwa Saa munani z’igicuku. Ababyeyi banjye bari barabimbwiye ko nshobora kuzagira ikibazo cy’amaso.”
Abaganga bakaba bemeza ko uyu mukobwa amahirwe yo kongera kureba neza ari kure dore ko ngo ari hagati ya 20% na 35%, aha banongeyeho kuburira abantu ko kureba muri screen ya telefone umwanya munini aribyo nyirabayazana wa kiriya kibazo basanze mu jisho ry’uriya mukobwa. Ngayo nguko rero tugomba kwirinda kureba muri telefone umwanya mu nini tutazahura n’ikibazo nk’iki.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo