U Burusiya : Hadutse umugabo wiyita Yesu  wayobotswe n’imbaga

Sergey Anatolyevitch Torop w’imyaka 56 y’amavuko wo mu gihugu cy’u Burusiya utuye mu gace ka Siberia yayobotswe n’abantu babarirwa mu bihumbi nyuma yo kwiyita Yezu Kirisitu wagarutse.

Sergey Anatolyevitch Torop yahoze ari umupolisi wo mu muhanda ndetse yanabaye umusirikare mu gihe igihugu cy’u Burusiya cyari kikitwa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Uyu mugabo wiyita “Vissarion” wanashinze idini ryitwa Isezerano rya Nyuma, ahora yambaye ikanzu nini y’umweru kandi afite umusatsi n’ubwanwa birebire.

Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko kuva mu mwaka wa 1990 uyu mugabo yagize abayoboke bagera ku 5000 babaho mu mategeko akarishye, batemerewe kunywa inzoga, itabi cyangwa kugira amafaranga.

Sergey Anatolyevitch Torop wiyita Vissarion bisobanura abigisha iby’ibyahishuwe, gupfa ukazukira mu wundi mubiri no gutungwa n’ibimera gusa avuga ko afite intego yo guhuriza hamwe amadini yose yo ku isi.
Uyu mugabo afite abagore babiri n’abana batandatu. Yigisha agira ati “Umwuzure mwinshi ugiye kuza, nzabaha agakiza n’imyitwarire myiza yo mu mwuka.”

Yatandukanye n’umugore we wa mbere ubwo yarongoraga umukobwa w’imyaka 19 wakundaga kumwambarira ubusa kugira ngo amushushanye.
Vissarion kandi yigisha abakobwa kuzavamo abagore beza babereye abagabo babo, ntibazamure ijosi, bakagira amasoni kandi bakemera ko bafite intege nke.

Umunyamakuru wa BBC abajije uyu mugabo iby’uko yaba aroga mu mutwe abayoboke be kugira ngo abarye amafaranga, Vissarion yashubije agira ati “Birambabaza kuba hari abambona batyo, ariko nta kundi byagenda.

Gusa nshaka gushyiraho urufatiro ruzahindura abatuye Isi

bose.”
Iyo yigisha uyu mugabo akunda guhamagarira abayoboke be gutanga amafaranga no gukora mu bucuruzi bwabo bityo ko bizatuma bunguka.
Abayoboke be benshi baba ahitwa Petroyskava, batunzwe no guhinga bakoresheje ifumbire y’imborera kuko banga urunuka ikoranabuhanga kubera imyemerere yabo.

Mu nzu nyinshi zo muri ako gace usangamo amashusho ya Vissarion nk’uko aya Yezu akunda kugaragara mu ngo z’Abakirisitu. Baramusenga, kandi bemera ko ngo imperuka izaza mu bwoko bw’umwuzure uzatsemba Isi yose, abari mu idini rya Vissarion bakazaba aribo bonyine barokoka, bagatuzwa mu butaka bw’isezerano aho bazahera bororoka bakongera kuzuza Isi.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo