Twagirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi agiye koherezwa mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri, itariki 10 Mata 2018, urukiko rwo mu Mujyi wa Hillerød muri Denmark, rwanzuye kohereza mu Rwanda Wenceslas Twagirayezu ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho akekwaho ibyaha yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Learn how to Thrive

Amakuru aturuka muri iki gihugu akaba avuga ko umucamanza yanzuye ko kohereza mu Rwanda Twagirayezu ngo abe ari aburanishirizwa bitanyuranyije n’amategeko agenga kohererezanya abanyabyaha cyangwa Amasezerano y’Uburenganzira bwa Muntu mu Burayi (European Human Rights Convention).

Umwunganizi wa Twagirayezu, Bjørn Elmquist , we yahise ajuririra iki cyemezo cy’urukiko.

Mu gihe cya jenoside yakorerwaga Abatutsi, Twagirayezu yari umuyobozi w’ishyaka CDR, ryaranzwe n’ingengabitekerezo y’ubuhezanguni no kwanga Abatutsi, mu Murenge wa Gacurabwenge, ho mu Karere ka Rubavu kuri ubu.

Urukiko rw’umujyi muri Denmark rukaba rwahaye umugisha icyemezo cy’umuyobozi w’ubushinjacyaha bw’igihugu cyavugaga ko Wenceslas Twagirayezu agomba koherezwa mu Rwanda ariko yahise ajuririra mu Rukiko rukuru. Icyo gihe umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana akaba yari yatangaje ko hagomba gutegerezwa icyemezo kizava mu rukiko.

Uyu mugabo watawe muri yombi hagati muri Gicurasi mu mwaka ushize afatiwe mu murwa mukuru wa Denmark ndetse akaba yari afite ubwenegihugu bwa Denmark kuva mu 2004, yahakanye ibyaha ashinjwa ndetse ashimangira ko bamwitiranyije.

Wenceslas Twagirayezu akaba akekwaho kuba yari umwe mu gatsiko k’abagizi ba nabi 200 bagabye igitero kuri Kaminuza ya Mudende, ahiciwe abantu basaga 1,000 biganjemo abanyeshuri, abarimu n’abakozi.

Muri Mutarama, umushinjacyaha wa Denmark akaba yarabwiye urukiko muri Hillerød ko hari dosiye ikomeye iri kuri Twagirayezu, aho abantu 25 bari biteguye kumushinja ibyaha bya jenoside.

Uyu ni Umunyarwanda wa kabiri ukekwaho uruhare muri jenoside Denmark yohereje mu Rwanda nyuma ya Emmanuel Mbarushimana wakatiwe igifungo cya burundu mu Ukuboza umwaka ushize.

@Umubavu.com


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo