Sudani: Omar Al-Bashir yagaragaye mu ruhame kuva yahirikwa ku butegetsi

Omar Al-Bashir wahoze ari Perezida wa Sudani yagaragaye mu ruhame ku nshuro ya mbere kuva yahirikwa ku butegetsi n’igisirikare ku gitutu cy’abigaragambya ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa kane uyu mwaka.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru, Bwana Bashir yatwawe mu modoka avanwa muri gereza yo mu murwa mukuru Khartoum, ajyanwa ku biro by’umushinjacyaha aho yasomewe ibirego bya ruswa ashinjwa.

Akikijwe n’abashinzwe umutekano, Bwana Bashir w’imyaka 75 y’amavuko yari yambaye ikanzu gakondo y’ibara ry’umweru ndetse n’umwitandiro wa kisilamu mu mutwe.

Bwana Bashir yahiritswe ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo yari imaze amezi.

Abashinjacyaha bavuga ko akayabo k’amafaranga y’amahanga yasanzwe mu mifuka y’ibinyampeke mu rugo rwe nyuma yaho ahirikiwe ku butegetsi yari amazeho hafi imyaka 30.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru, uyu wahoze ari Perezida yatambukanye imbaduko ava mu modoka yinjira mu biro by’umushinjacyaha, amwenyura kandi aganira n’abarinzi, ariko nyuma y’iminota agaruka yijimye mu maso, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Bwana Bashir anashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), ashinjwa ibyaha byo mu ntambara n’ibyibasira inyoko-muntu mu karere ka Darfour mu burengerazuba bw’igihugu - ibirego ahakana.

Amerika isaba iperereza ritabogamye

Hagati aho, Mohamed Hamdan "Hemeti" Dagolo, Visi-Perezida w’inama ya gisirikare iyoboye Sudani by’inzibacyuho muri iki gihe, yasezeranyije kugeza imbere y’ubucamanza abashinjwa guhohotera abigaragambya byabaye mu byumweru bishize.

Impirimbanyi zitavuga rumwe n’ubutegetsi zivuga ko abarenga 100 bishwe ku itariki ya gatatu y’uku kwezi kwa gatandatu ubwo inzego z’umutekano ziraraga mu bigaragambya mu mahoro ku biro bikuru bya by’igisirikare zikabatatanya.

Abigaragambya basabaga ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abasivile.

Abakuru b’igisirikare cya Sudani bakomeje kwamaganwa n’amahanga nyuma y’ibyo bikorwa byo guhohotera abigaragambya badafite intwaro, ndetse n’iki gihugu cyahagaritswe mu muryango w’ubumwe bw’Afurika.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize ubwo yagiriraga uruzinduko i Khartoum, umunyamabanga wungirije w’Amerika ushinzwe Afurika, Tibor Nagy, yasabye ko hakorwa iperereza ryo kwizerwa kandi ridafite aho ribogamiye kuri ubwo bwicanyi.

Kuva ubwo bwicanyi bwaba, ibiganiro hagati y’abigaragambya n’inama ya gisirikare iyoboye Sudani by’inzibacyuho byarahagaze.

Omar Al-Bashir ubwo yavaga mu biro by’umushinjacyaha mu murwa mukuru Khartoum ku munsi w’ejo

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo